skol
fortebet

Iran yemeje ko umuhanga wayo mu gukora ibitwaro bya Nikleyeri ’yishwe n’intwaro ikoreshwa na Telekomande

Yanditswe: Tuesday 01, Dec 2020

Sponsored Ad

Iran yemeza ko Israel ndetse n’umutwe utavuga rumwe na leta ukorera mu buhungiro bakoresheje ’remote control’ mu kwica bategereye Mohsen Fakhrizadeh wari umuhanga wo hejuru wa Iran mu bumenyi bwa nikleyeri, ku wa gatanu.

Sponsored Ad

Ali Shamkhani, umukuru w’urwego rushinzwe umutekano rwa Iran, yavuze ko abagabyeho igitero "bakoresheje icyuma cy’ikoranabuhanga" ubwo imodoka ya Fakhrizadeh yaraswaga iri mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Tehran.

Yabivugiye mu muhango wabaye ku wa mbere wo gushyingura uwo muhanga Israel yashinje gufasha Iran gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri mu ibanga.

Israel ntacyo iratangaza ku mugaragaro ku byo ishinjwa byo kugira uruhare mu rupfu rwe.

Mu ntangiriro y’imyaka ya 2000, Fakhrizadeh yagize uruhare rukomeye muri gahunda ya nikleyeri ya Iran, ariko leta ya Iran ishimangira ko iyo gahunda yayo ya nikleyeri igamije amahoro.

Imaze igihe yarafatiwe ibihano bikomeye n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika, bigamije kuyibuza gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Uwo muhanga muri siyansi yapfuye gute?

Imvugo za Iran ku byabaye zarahindutse cyane, ariko bigaragara ko Fakhrizadeh yakomerekejwe bikaza kumuviramo urupfu ubwo imodoka ye yamishwagaho amasasu mu mujyi wa Absard, mu burasirazuba bwa Tehran.

Muri icyo gitero, bitangazwa ko igisasu cyari mu modoka ya ’pickup’ yo mu bwoko bwa Nissan cyanaturitse.

Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuhanda wuzuyemo ibice by’imodoka n’amaraso, ndetse n’imodoka yatobowe n’amasasu.

Mbere na mbere, minisiteri y’ingabo ya Iran yatangaje ko habayeho kurasana hagati y’abarindaga Fakhrizadeh ndetse n’abagabo benshi bitwaje imbunda.

Inkuru imwe yo muri Iran isubiramo amagambo y’ababibonye bavuga ko "abantu bari hagati ya batatu na bane, bivugwa ko ari abakora iterabwoba, bishwe".

Nyuma, ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko uwo wari umuhanga muri siyansi mu by’ukuri yishwe n’"imbunda ya ’machine gun’ irashishwa na ’remote control’" cyangwa intwaro "zigenzuwe n’icyogajuru".

No ku wa mbere, Rear Admiral Shamkhani, umusirikare mukuru wo mu ngabo zirwanira mu mazi uyobora akanama k’ikirenga k’umutekano ka Iran, yemeje ko hakozwe igitero hatabayeho kwegera intwaro, hakoreshejwe "uburyo budasanzwe".

Mu muhango wo kumushyingura, yagize ati: "Cyari igikorwa cy’urusobe cyane gikoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga. Nta muntu n’umwe wari uri aho byabereye".

Yavuze ko inzego z’ubutasi n’iz’umutekano zari zimaze igihe zizi ko hari umugambi wo kwica Fakhrizadeh, ndetse ko zari zaranaraguje umutwe ku hantu icyo gitero gishobora kubera.

Ku bo avuga ko bakoze icyo gitero, Shamkhani yavuze ko ari umutwe wa Mujahideen-e Khalq utavuga rumwe na Iran ukorera mu buhungiro ndetse na Israel.

Eli Cohen, Minisitiri w’ubutasi wa Israel, ku wa mbere yagiranye ikiganiro na radio avuga ko atazi uri inyuma y’icyo gitero.

Ariko, amagambo y’umutegetsi utatangajwe izina wo ku rwego rwo hejuru wo muri Israel ukora mu byo kugenzura ibikorwa bya nikleyeri bya Iran, yasubiwemo n’ikinyamakuru The New York Times.

Yavuze ko "intego za Iran zo kugera ku ntwaro za nikleyeri, ifashijwe na Bwana Fakhrizadeh, ziteje akaga ku buryo isi yari ikwiye gushimira Israel".

Uburyo bw’ibitero by’imbunda ya ’machine gun’ ndetse n’izindi ntwaro zo ku butaka zirashishwa zitegerewe, ubu burakoreshwa cyane mu karere k’uburasirazuba bwo hagati, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes.

Izo mbunda zikoreshwa n’ingabo zisanzwe, nko kuzishinga ku modoka z’intambara, ariko n’intagondwa nazo zizwiho kuzikoresha zazishyize mu modoka cyangwa ahantu zashyize ibirindiro.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa