skol
fortebet

Isesengura: Ubuyapani mu nkundura yo guhirika Ubushinnwa ku isoko ryo muri Afurika

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuyapani Shinzo Abe
Mu bihe byashize kuva mu ntambara y’ubutita igihugu cy’Ubuyapani cyakunze kugenda biguruntege mu ishoramari ku mugabane wa Afurika.Nyamara muri iki kinyejana cya 21 kiri kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu gukorana n’uyu mugabane usa n’uwari mu kato k’ubucuruzi n’iki gihugu.
Hateganyijwe inama mpuzamahanga y’ubuyapani ku iterambere rya Afurika “Sommet de la Conférence internationale de Tokyo sur le développement africain (Ticad)”mu ntangiriro za Werurwe (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuyapani Shinzo Abe

Mu bihe byashize kuva mu ntambara y’ubutita igihugu cy’Ubuyapani cyakunze kugenda biguruntege mu ishoramari ku mugabane wa Afurika.Nyamara muri iki kinyejana cya 21 kiri kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu gukorana n’uyu mugabane usa n’uwari mu kato k’ubucuruzi n’iki gihugu.

Hateganyijwe inama mpuzamahanga y’ubuyapani ku iterambere rya Afurika “Sommet de la Conférence internationale de Tokyo sur le développement africain (Ticad)”mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka igamije gusuzuma ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu yayibanjirije nayo yabereye i Nairobi muri Kenya.

Iyi nama yiswe Ticad VI ni imwe muzo itsinda rinini ry’abashoramari b’abayapani bitabiriye ku bwinshi kuko minisitire w’intebe muri iki gihugu Shinzo Abe yayizanyemo abakuru b’ibigo bikomeye 75 bahagariye ibigo 77 bikomeye mu Buyapani bagasinya amasezerano 73 y’imikoranire n’ibigo byo muri Afurika.

Mbere y’aho mu nama yiswe Ticad V yabaye mu mwaka wa 2013,Leta ya Takyo yiyemeje gushora imari ingana namiliyari 32 z’amadolari muri gahunda y’ubucuruzi y’imyaka 5 ikubiye mu mishanga y’ibikorwaremezo, ubuzima n’indi.

Ni mu gihe ubushinnwa bwemeye gushora amadorali miliyari 60 imyaka ibiri nyuma y’iyi nama,bubinyujije mu cyiswe “Forum sur la coopération sino-africaine”(ihuriro ry’ubufatanye hagati y’ubushinnwa na Afurika).

Inama ya Ticad VI yabaye mu mwaka wa 2016 yagaragaje inyota ubuyapani bufitiye ishoramari ku mugabane wa Afurika,kuko yatumye imari iki gihugu cyashoye kuri uyu mugabane mu myaka isaga 23 ishize izamuka kugera kuri miliyari 47 z’amadolari binyuze mu bigo bisaga 687 by’abayapani bikorera ku mugabane wa Afurika ubu.

Nyamara ku rundi ruhande Ubushinwa burasa n’ubuhinyura umugambi w’ubuyapani mu kwigarurira umugabane wa Afurika kuko uwungirije minisitire w’ububanye n’amahanga mu Bushinwa Zhang Ming yabwiye itangazamakuru mu gihe cy’inama yiswe “Ticad VI” ko Ubuyapani bushobora kwisanga ku rutonde rw’ibihugu byizeza Afurika byinshi ariko bugagasohoza bike.

Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza umuvuduko w’ubuyapani nk’ikimenyetso cy’impinduka muri politike y’ubucuruzi mpuzamahanga cyane ku mugabane wa Afurika.

Ingero nko muri Kenya ibigo by’ubucuruzi bw’abayapani barimo abacuruza imodoka zakoze byazamutseho 38 % mu myaka ibiri bivuze ko iki gihugu gitumbereye isoko ryo muri Afurika y’uburasirazuba.

Ubuyapani kandi bwashoye imizi muri afurika y’uburengerazuba n’amajyepfo binyuze muri gahunda y’iterambere ry’ubuhinzi ikorwa n’ikigo cy’abayapani cy’ubufatanye mpuzamahanga(JICA) ndetse Minisitire w’ubucuruzi n’inganda mu Buyapani , Masaki Ogushi, aherutse gutangaza ko muri ibi bihugu hagiye gushorwa miliyari ebyiri z’amadorali muri uyu mwaka.

Impamvu zituma Ubuyapani buhanga amaso Afurika ntizibuze!

Abasesengura ibya politike n’ubukungu bavuga ko izamuka ry’imbaraga z’ubushinnwa ku mugabane wa Afurika mu bucuruzi riri ku isonga mu bitumye guverinoma y’ubuyapani iyobowe na Shinzo Abe ivugurura politike y’ubucuruzi mpuzamahanga mu rwego rwo kurengera ubukungu bw’ubuyapani no gukoma mu nkokora ubushinnwa bukomeje kugira ijambo rikomeye mu bucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Babishingira ku kuba ubusanzwe ubuyapani butarakunze kugaragara nko mu bikorwa bya gisirikare mpuzamahanga kuko mu muryango w’abibumbye iki gihugu cyatangaga inkunga ingana na miliyari 13 z’amadolari ariko nticyohereze n’umusirikare n’umwe mu butumwa ba Loni. Ariko guhera mu mwaka wa 2011 cyohereje abasirikare 180 gushinga ibirindiro muri Djibouti hafi y’ibirindiro by’abanyamerika bya Lemonnier.

Iki gikorwa abasesengura bakigaragaza nk’ikigamije gutinyura abashoramari b’abayapani kuyishora muri Afurika kuko hari imbaraga zarengera inyunga z’abayapani.

Gushaka amasoko n’ ibikenenerwa by’ibanze mu nganda nabyo biri mubyo abasesengura iby’ubukungu basobanuza umuvuko w’ubuyapani mu ishoramari muri Afurika mu gihe ubuyapani bwagize icyuho mu bukungu butazamutse guhera mu mwaka wa 1990 ndetse bwanazahajwe n’ihungabana ry’ubukungu ku isi muri rusange hagati y’umwaka wa 2007 na 2008 hamwe n’ihungabana ry’ubukungu mu gace gakoresha ifaranga ry’iriyero mu mwaka wa 2009.

Ibi bibazo byose byatumye guhera mu mwaka wa 2011 ubuyapani butakaza umwanya wa kabiri nyuma y’ubushinwa ku rutonde rw’ibihugu by’ibihangange mu bukungu ku isi .

Nta yandi mahitamo rero iki gihugu cyari gifite mu kuziba iki cyuho uretse guhindura imyumvire bwahoranye ku mugabane wa Afurika guhera mu gihe cy’intambara y’ubutita.

Izindi ngero ni uko ubuyapani bwagaragaraga nk’igihugu kidafite umurongo mu bufatanye n’ibindi bihugu mu bucuruzi n’ubwo kigaragara nk’igihangange mu nganda z’ibikoresho by’ ikoranabuhanga.

Nyamara bwatangiye ubu gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ibihugu atandukanye nk’ay’imikoranire n’ibihugu bikennye (cooperation sud sud).

Ikindi mu abahanga mu bukungu batirengagiza ni uko mu myaka 20 ishize “Ticad” yigaragaje nk’urubuga mpuzamahanga rufunguye kandi rushyigikiye iterambere rya Afurika mu buryo bw’imikoranire mpuzamahanga.

Ubusanzwe imikoranire y’ubuyapani n’ibihugu bya Afurika yasaga n’ishingiye ku kwiharira ijambo kuri iki gihugu, ariko Ubuyapani bwazanye itandukaniro rishingiye ku guha rugari abagenerwabikorwa bakagena imikorere n’imikoranire yabo n’umuterankunga bashingiye ku mibereho y’igihugu bakabona kubigeza ku muterankunga,uyu nawe akagena uko ashora imari rimwe na rimwe atanagennye imirongo igihugu ahaye inkunga kigomba gukurikiza .

Iyi politike yiswe «processus de Yoseishugi” bitandukanye cyane n’uburyo bukoreshwa n’ibihugu bya USA n’Uburayi bugennwa na politike yiswe “Bretton Woods.”

Muri rusange ibi bimenyetso biraca amarenga ko Ubuyapani butakirebera umugabane wa Afurika mu ndorerwamu y’intamabara z’iterabwoba n’indwara z’urudaca,ahubwo nk’umugabane uzamuka mu iterambere ukwiye gufatwa nk’umufatanyabikorwa aho kuba umwana ugitunzwe n’ababyeyi nk’uko abasesengura iby’ubukungu babivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa