skol
fortebet

Iyo umuturanyi afite inzu ya nyakatsi nawe ufite nyakatsi ntabwo mukinisha umuriro-Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cy’amasaha agera kuri 2 n’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru aho yavuze ku ngingo nyinshi z’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside,iyeguzwa ry’abayobozi mu turere,umuryango wa EAC ndetse by’umwihariko yagarutse ku kibazocy’umubano na Uganda n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ubwo nyakubahwa perezida Kagame yabazwaga niba ibyo yaganiriye n’intumwa ya Perezida Museveni, Amb. Adonia Ayebare kuwa 29 Ukuboza 2019 bitanga icyizere,yavuze ko ibiganiro gusa bidahagije ahubwo impande hagomba kugira igikorwa ngo ibibazo birangire.

Yagize ati “Icyizere kivuze ibintu byinshi kandi kirubakwa.Utera intambwe imwe iya kabiri,ugakomeza kucyubaka kugeza ubwo kibaye ikizere nyacyo gitanga ibyo abantu bifuza.

Hari ibintu byinshi bimaze gukorwa muri iyo nzira.Gushakisha uko ibibazo byaba bihari byaba ibishingira ku kuri,ibidashingira ku kuri,ibyo kwanduranya gusa,kwiyemera ibyo byose biba bivangavanze ariko abantu baba bagomba gushaka uko bikemurwa.Niyo nzira twagiyemo tujya I Luanda muri Angola.”

Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro yagiranye n’intumwa ya Museveni byarimo ukuri ndetse inzira yatewe itanga icyizere ko ikibazo gishora gukemuka.

Yagize ati “Ukuri nuko yaba u Rwanda, yaba Uganda, sinshidikanya ko twese dushaka amahoro.Byaba ar’uko dukundana cyangwa twangana,ibyo aribyo byose ariko nyuma yaho dushaka amahoro.Hagomba kubaho amahoro nibyo bishingiye aho ngaho.

Intumwa ya perezida Museveni yaje kundeba nibyo,nahuye nayo ariko kuvuga ngo intumwa ya Museveni yahageze, icyizere cyahageze, ntabwo ar’uko nabivuga.Navuga ko ari indi ntambwe ikomeje guterwa muri ubwo buryo kugira ngo ikibazo cyaba gihari gishobora gukemuka.Ibyo biva mu bantu,kuganira.Niyo mpamvu aho mboneye ko hari intumwa igiye kuza kugira icyo ivuga ku bijyanye n’ibyo bibazo,ntabwo nakwanga kuyakira.Ngomba kuyakira nkumva icyo ivuga,nkayibwira icyo ngomba kuyibwira kuko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Nkuko bisanzwe tugerageza kuvugisha ukuri uko twumva ibintu,ndetse no gusesengura ibiriho ubu ngubu,uko twabikemura.Iteka iyo twabonye amahirwe tubibwira uwo tugomba kubibwira.Niko byagenze twagize ikiganiro kibwizanya ukuri,ariko ikiganiro ubwacyo,ntabwo bihagije,hagomba kugira ibiva mu kiganiro.Kuva na mbere yaho n’igihe kizaza, n’ejo,twe ibintu bibiri dukomeza kubwira abantu ngo batwumve,baduhe amahoro,usibye ko tuyakeneye,nabo barayakeneye.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ar’uko Uganda ikora ibyo u Rwanda rudakora byo guhohotera Abanyarwanda no gutera inkunga abatifuriza ineza u Rwanda anaboneraho kuyibwira ko iyo umuturanyi wawe nawe muba muri nyakatsi mudakwiriye gukinisha umuriro.

Yagize ati “ Ikintu cy’ifata ry’abanyarwanda rya buri munsi,buri wese aho bashakiye,bakubitwa,bamburwa ibyabo,ukabaza n’impamvu ikabura.Birimo urwango birimo ibintu byinshi kandi s’umwe si babiri si 10,20 bagera muri Magana bigakomeza bigasatira bikagera no mu gihumbi.Kugera ubwo igihugu gihiga abanyagihugu b’abaturanyi muri ubwo buryo ntabwo byasobanuka.Sinzi impamvu yabisobanura neza.Abandi bakavuga ngo abo baba bagiyeyo baba bagiye gutata.Gutata iki?.Gutata iki kirimo abana,abagore,kirimo abagabo batazi kwandika no gusoma, bari aho bashakisha uko biberaho.

Hari abanya Uganda benshi bari hano abenshi murabazi ntabwo tubakoraho.Ubu natwe twabaye nk’abandi uko babaye ubu twatangira guhiga abantu gusa tukavuga tuti nturi uwa hano,uri umutasi,turagufashe turagufunze,tukwambuye ibyangombwa.N’ibintu bitari ngombwa,ntabwo numva ukuntu abaturanyi babana batyo.ubundi biragoye.

Icya kabiri,umuntu utifuriza u Rwanda ineza,uvuye hano biturutse kuri za mpamvu navugaga,uhunze hano kubera ko atishimye ku giti cye cyangwa yabajijwe inshingano cyangwa afite uko atekereza, agasohoka mu Rwanda akajya hanze ikindi gihugu kikamwakira kikamufasha kujya gutera u Rwanda cyangwa kugirira nabi u Rwanda.Ibyo bintu 2 nibyo twabwiye abantu ngo bidakemutse hari ikibazo nyine kuko ntabwo numva ukuntu igihugu duturanye cyakorera u Rwanda gutyo tukanababwira tuti twebwe ibyo ntabyo turimo.Ntabwo twigeze dufata abantu banyu ngo tubagirire nabi kuri aka kageni,mwe mwabigize ihame ko uruhande rwanyu rugomba kugirira nabi abanyarwanda cyangwa ntabwo twigeze dushyigikira abagiranye ibibazo nibyo bihugu bindi.Kuki twebwe ?.

Kera nigeze kubwira abantu nti uzi abaturanyi ufite inzu ya Nyakatsi nawe ufite inzu ya Nyakatsi ntabwo mukinisha umuriro kuko ntabwo wowe ufite inzu ya Nyakatsi utera igishirira kuri nyakatsi y’umuturanyi wawe birakugarukira.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abahungabanya umutekano w’u Rwanda bakigerereye aho yavuze ku baherutse gutahuka bavuye muri RDC barimo n’abakoze Jenoside bari barakatiwe.

Ibitekerezo

  • Niba Abagande bumva nibumve.Nabo bafite inzu za nyakatsi kandi uwazirasa nazo zashya.Gusa kurwana siwo muti wo gukemura ibibazo.Kubera ko imana itubuza kurwana,ndetse ikavuga ko abantu bose barwana itazabaha ubuzima bw’iteka.Nibarebe ukuntu twumvikana,dukundane,tureke kurwana.
    Intambara irasenya ntiyubaka kandi iyo murwanye mwembi muratakaza.Bible ivuga ko abantu barwana baba ari abana ba Gahini na Shitani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa