skol
fortebet

‘Kabila nashyiraho imashini ku ngufu natwe tuzazikuraho ku ngufu’ Barihima

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

Abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Repubulika ya Kongo baravuga ko imashini bivugwa ko zizakoreshwa mu matora ya Perezida batazazemera, ko ahubwo bazakora uko bashoboye zikabavaho.

Sponsored Ad

Kutemera izi mashini ni imwe mu ngingo zikubiye mu nyandiko bashyiriyeho umukono I Geneve mu Busuwisi aho bahuriye bakitoramo Martin Fayulu ngo azabahagararire mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki 23 Ukuboza 2018.

Umunyamakuru wa BBC yabajije Jean Bosco Barihima wo mu ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi Alliance pour le renouveau au Congo niba bafite igihe gihagije cyo gusimbuza izi mashini bivugwa ko zizakoreshwa mu matora ya Perezida wa Kongo.

Ati “Ni amakosa ya Kabila(Perezida ucyuye igihe) bizamuge ku mugongo…ntabwo zizemerwa kereka nyiri ukuzemera we wenyine n’ abantu be. Naramuka azishyizeho ku ngufu natwe tuzazivanaho ku ngufu”

Nubwo nta mibare ifatika itangwa amakuru avuga ko abenshi muri iki gihugu ari abadashyigikiye ikoreshwa ry’ izi mashini mu matora.

Abatavugarumwe na Leta ya Kongo bavuga ko izi mashini zigamije kwiba amajwi.

Ku Cyumweru tariki 11 muri Kongo byari ibyishimo muri iki gihugu nyuma yo kumva ko abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa mbere mu mateka ya Kongo babashije gushyira hamwe.

Martin Fayulu, uzahagararira abatavugarumwe n’ ubutegetsi yaratunguranye kuko atariwe wari ufite izina rikomeye mu batavuga rumwe n’ ubutegetsi bari Félix Tshisekedi, Moïse Katumbi, na Jean Pierre Bemba.

Jean Bosco Barihima avuga ko Martin Fayulu abatavugarumwe bazamwamamaza kuburyo igihugu cyose n’ uta’i amuzi amumenya, gusa ko azwi.


Abatavugarumwe na Leta byasabye iminsi itatu kugira ngo bemeze umwe uzabahagararira mu matora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa