skol
fortebet

Kanye West wifuza kuyobora Amerika yamaze gutanga Candidature ye muri Komisiyo ishinzwe amatora

Yanditswe: Thursday 16, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Kanye West uherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2020, yamaze gutanga candidature ye muri Komisiyo ishinzwe amatora.

Sponsored Ad

Kanye Omar West w’imyaka 43 y’amavuko, ku itariki 04 Nyakanga uyu mwaka ni bwo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko ashaka kuba Perezida wa Amerika. Ubu butumwa bwe bwavugishije abantu benshi ndetse bamwe batangira kuvuga ko yabitangaje abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize Ati: “Tugomba kugera ku isezerano rya Amerika binyuze mu kwizera Imana, duhuza icyerecyezo no kubaka ejo hazaza. Nditegura kuba Perezida wa Amerika 2020.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga ni bwo West yateye intambwe ya mbere yo kugeza candidature ye muri Komisiyo y’Amatora muri America (FEC) kugirango ajye ku rutonde rw’abazemererwa kwiyamamaza.

Mu byo yatanze, harimo urupapuro rwujuje neza rugaragaza ko yasabye kuba umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ruriho amazina y’umukandida, ishyaka rye, ndetse n’itsinda ry’abazamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza. Kanye West yamenyesheje komisiyo y’amatora ko azafashwa n’itsinda yise “Kanye 2020” mu kwiyamamaza, akazaba ahagarariye ishyaka rye rya ‘Birthday Pary.’

Uru rupapuro kandi rwari ruherekejwe n’inyemezabwishyu y’amafaranga 35,000$ yishyuwe muri komisiyo ishinzwe amatora nk’uko bisabwa umukandida wese uhatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu muri Amerika.

Ibitangazamakuru nka TMZ na Associated Press byatangaje ko Kanye West asigaje kuzatanga urundi rupapuro rwa kabiri rugaragaza neza ko afite amafaranga atari munsi ya 5000$ azakoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza nk’uko itegeko ribigena.

N’ubwo hari abagikomeje guha urw’amenyo uyu muhanzi w’umwirabura bavuga ko aruhira ubusa, cyane cyane babishingira kuba ari umwirabura unafite inkomoko yo mu bacakara, hari bamwe batangiye kumwereka ko bamushyigikiye barimo umugore we Kim Kardashian uri mu banyamideri bakomeye ku isi, kimwe n’umuherwe Elon Musk.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa