skol
fortebet

Kuki umugore wa Trump yasuhuje Perezida Putine agahinduka nk’ ukanzwe n’ intare?

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2018, habayeho uguhura kw’ amateka hagati ya Perezida w’ Uburusiya Valadmir Putin na Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump wari uherekejwe n’ umugore we Melania Trump.

Sponsored Ad

Guhura kw’ aba bakuru b’ ibihugu bw’ ibihangange mu isi birebana ay’ ingwe kwabereye Helsinki, mu gihugu cya Finland, mu kiganiro cyamaze amasaha arenga abiri baganiriye ku mubano w’ ibihugu byombi bemeranya ko ukwiye guvugururwa ukaba mwiza, barasangira hanyuma banaha ikiganiro itangazamakuru.

Nubwo uyu mubonano wari ingenzi cyane aba bakuru b’ ibihugu bakanaganira mu madosiye menshi akomeye sicyo cyabaye inkuru ku bakoresha imbugankoranyambaga cyane twitter kuko bo icyo babonye kidasanzwe ari ubwoba Melania Trump yagize nyuma yo gukora mu kiganza cya Perezida Putine.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga agaragara no kuri youtube yerekana ko Melania Trump yasuhuje Putin aseka ariko bamara gusuhuzanya isura y’ uyu mugore igahinduka mu isagonda rimwe akarakara.

Abakoresha Twitter bavuga ko impamvu isura ya Melania Trump yahindutse ari uko yakutse umutima akimara gusuhuza Putin.

Bamwe bagereranya isura ya Melania Trump nyuma yo gusuhuza Putin n’ iy’ umuntu uhuye n’ umubi(evil), undi yavuze ko uburyo isura ye yazanye iminkanyari bisobanuye ko hari icyo yicuza.

Uti yagize ati "Indoro n’ isura ya Melania nyuma yo gukora mu kiganza cya Putin, nanabimubonyeho ubwo Trump yari agiye kurahizwa. Ubu noneho afite ubwoba bwa Putin kuko aziko afite mu biganza ubuzima bwa Trump n’ umuryango we mu biganza”

Kuva Donald Trump yatorerwa kuba Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu mpera za 2016 bivugwa ko Uburusiya bwivanze mu matora ya Perezida w’ iki gihugu bigahesha Trump intsinzi itari iye ariko ukuri kugeza ubu kuracyari ibanga hagati y’ abakuru b’ ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa