Kigali

Larousse yashinjwe gukoresha imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yemeye kwikosora

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 15 January 2020 Yasuwe: 947

Umwunganizi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France, CRF), Me Gisagara Richard, yavuze ko atanyuzwe n’ubusobanuro yahawe na Larouse yanenzweho kugira inyandiko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi , igatanga ubusobanuro bufutamye ku kuba yaranze gukoresha ijambo ‘Jenoside’ mu nyandiko zabo.



Éditions Larousse ni inzu y’ubwanditsi ikomeye mu Bufaransa yandika inkoranyamagambo, hari igitabo basohoye kigenewe urubyiruko noneho bakoreshamo imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo mvugo yanenzwe bikomeye yakoreshejwe mu nkoranyamagambo ya Larousse Junior. Iyo nyandiko y’umwaka wa 2020, abanditsi bageze ku Rwanda, basobanura ingano yarwo, umurwa mukuru, abaturage n’aho ruherereye, ariko hasi baravuga ngo “icyo gihugu kimwe n’u Burundi, cyashegeshwe n’intambara hagati y’ibice bibiri by’abaturage bakigize, Abahutu n’Abatutsi.”

Nyuma yo kutishimira iyi mvugo yakoreshejwe n’ubu bwanditsi ndetse Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bakandikira ubuyobozi bwa Éditions Larousse babasaba ko bahindura iyo mvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagakoresha ijambo nyir’izina, ubuyobozi bwa Éditions Larousse bwemeye ko bugiye guhindura ibyanditswe muri iki gitabo kigenewe urubyiruko noneho bugakoresha ijambo nyir’izina, ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ mu gitabo kindi kigiye gusohoka.”



N’ubwo bameye kubikosora, abantu b’ingeri zitandukanye ntabwo bishimiye ubusobanuro ubu bwanditsi bwatanze kuko atari no muri iki gitabo gusa banditsemo amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Éditions Larousse yavuze ko impamvu yanze gukoresha ijambo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ mu nyandiko zabo ari uko ngo ari igitabo kigenewe abana b’imyaka irindwi kugera ku 11,” bityo ngo ntibabasha kumva neza Jenoside yakorewe Abatutsi.

Na Me Gisagara avuga ko nubwo yishimiye icyo cyemezo cya Larousse cyo guhindura imvugo, atanyuzwe na gato n’ibisobanuro ubuyobozi bwatanze.



Yavuze ko agiye kungurana ibitekerezo n’abayobozi ba CRF ngo barebe niba bemera ibyo bisobanuro bya Larousse cyangwa niba bafata izindi ngamba, cyane cyane ko indi nkoranyamagambo nshya ya Larousse ishobora gusohoka mu mwaka utaha.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibihugu byasabwe gufungura imfungwa byihuse kubera Coronavirus

Mu rwego rwo kurinda ko icyorezo cya Coronavirus cyakwirakwira mu magereza,...
29 March 2020 Yasuwe: 8325 0

Aba Mai-Mai basaga 200 n’Umuyobozi wabo bishyikirije igisirikare cya...

Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Werurwe 2020, inyeshyamba za Mai-Mai/AFRC...
27 March 2020 Yasuwe: 2130 0

Ronald Rutarindwa yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare...

Umunyarwanda, Ronald Rutarindwa, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe...
26 March 2020 Yasuwe: 6030 0

Iran yanze inkunga ya USA yo kuyifasha kurwanya Coronavirus kubera ko ikeka...

Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yatangarije kuri...
23 March 2020 Yasuwe: 1392 1

Donald Trump yahagaritse inama yagombaga guzahuza ibihugu 7 by’ ibihangange...

Perezida wa Leta zuzne ubumwe za Amerika Donald Trump yahagaritse inama...
20 March 2020 Yasuwe: 1213 0

Impunzi z’Abarundi zivuga ko Congo ari ubutaka bwazo bw’isezerano

Nyuma yuko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiyemeje gusubiza...
18 March 2020 Yasuwe: 2337 0