skol
fortebet

Leta ya Amerika yatangaje ko Abarundi batemerewe Viza yo kujya muri Amerika

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Ibibazo igihugu cy’Uburundi gifitanye na Leta ya Perezida Trump byatumye kuva taliki ya 12 Kamena 2020, leta zunze ubumwe za America zafashe icyemezo cyo kudaha Viza Abarundi usibye abadipolomate n’abakorera imiryango mpuzamahanga.

Sponsored Ad

Minisiteri y’umutekano ya Leta zunze ubumwe za Amerika yasohoye itangazo rivuga ko usibye abadipolomate n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga itari iya leta bagaragaza ko bagiye mu kazi muri leta zunze ubumwe za America, nta wundi Murundi wemerewe Viza y’iki Gihugu.

Amerika ivuga ko ibi yabitewe n’uko leta y’Uburundi imaze igihe yaranze kwakira abaturage bayo birukanwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Amerika ivuga ko yandikiye Uburundi inshuro nyinshi ibusaba kwakira abaturage bayo birukanwe ariko yanga gusubiza inyandiko zose yandikiwe.

Amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko iyo yirukanye umuntu agomba gusubira iwabo igihugu akomokamo cya kwanga kumwakira hagashira amezi atandatu ahita yemererwa kuba muri America ntakibazo na kimwe afite.

Abarundi Leta zunze ubumwe za Amerika yirukanye ntibaratangazwa cyangwa ngo hatangazwe impamvu yo kubirukana muri iki gihugu cy’igihangange ku Isi.

Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaje iki cyemezo nyuma y’igihe gito zitangaje ko zifuza gukorana neza na Perezida mushya w’Uburundi Evariste Ndayishimiye, inashimira Abarundi ku matora meza bagize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa