skol
fortebet

Leta ya Uganda yavuze ko Ben Rutabana atari ku butaka bwayo

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

Iburanisha mu rukiko rwo muri Uganda ryahagaze kuri uyu wa kane nyuma yaho Benjamin Rutabana uzwi cyane nka Ben Rutabana wo mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’u Rwanda atabonekeye mu rukiko.

Sponsored Ad

Umunyamategeko uburanira leta ya Uganda yavuze ko bashakishije ahantu hose bacyekaga ko Ben Rutabana ari, ariko ntibamubone.

Abari basigaye kubazwa n’abantu 3 barimo ukuriye Polisi n’ukuriye gisirikare bya Uganda bavuze ko batamufite.

Ababuranira Ben Rutabana bo bavuze ko bazakomeza kumushakisha aho ari hose kandi ko bategereje ibizava mu biganiro hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ababuranira Uganda bavuze ko ntawe uri ku butaka bwa Uganda banerekana impapuro zabo babajije bashinzwe umutekano bagaragaza ko badafite uyu muhanzi waburiwe irengero kuva muri Nzeri umwaka ushize.

Mu cyumweru gishize ababuranira Uganda bari babwiye urukiko ko hari inzego 3 batarabaza bituma rubaha icyumweru kimwe ngo babe babonye Rutabana bamwerekane ariko byarangiye abuze.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa