skol
fortebet

Loni yacyashye Perezida Duterte wa Philippine n’ abayobozi bakuru b’ u Burundi

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Duterte wa Philippines na Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza
Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryamaganye amagambo y’ iterabwoba Perezida wa Philippine Rodrigo Duterte n’ abayobozi bakuru b’ u Burundi babwira abakozi ba UN bahawe inshingano yo gukora iperereza kuri aba bayobozi.
Nk’ uko Umuryango ubikesha ibiro ntara makuru by’ Abongereza Reuters, umuvugizi wa UN ishami ryita kuburenganzira bwa muntu yavuze ko mu cyumweru gishize Perezida Duterte (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Duterte wa Philippines na Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza

Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryamaganye amagambo y’ iterabwoba Perezida wa Philippine Rodrigo Duterte n’ abayobozi bakuru b’ u Burundi babwira abakozi ba UN bahawe inshingano yo gukora iperereza kuri aba bayobozi.

Nk’ uko Umuryango ubikesha ibiro ntara makuru by’ Abongereza Reuters, umuvugizi wa UN ishami ryita kuburenganzira bwa muntu yavuze ko mu cyumweru gishize Perezida Duterte yabwiye Agnes Callamard ukorera UN ko azamukubita urushyi najya kumukora itohoza kubyaha byo kwica abaturage bacuruza ibiyobyabwenge.

Rupert Colville yagize ati “Mu cyumweru gishize Bwana Duterte yateye ubwoba Agnes ko azamukubita urushyi najya gukora amatohoza kubwicanyi bunyuranyije n’ amategeko”

Iterabwoba nk’ iri Duterte yarishyize kuri Agnes mu kwezi kwa 6 umwaka ushize ubwo Agnes yanengaga ubukangurambaga Leta ya Philippines yise ‘Intambara ku bacuruzi b’ ibiyobyabwenge’. Reuters ivuga ko muri ubu bukangurambaga abapolisi ba Philippines bishe abantu 3 900 bakekwaho kuba bari abacuruzi b’ ibiyobyabwenge babyita kwitabara.

Mu Ukuboza umwaka ushize impuguke ya UN Agnes Callamard, yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira mu gihugu cya Philippines kubera amananiza yari yashyizweha na Perezida Duterte.

Umuvugizi wa UN ishami ryita ku burenganzira bwa muntu yagize ati “Turamagana uburyo Callamard arimo gufatwa, ni ugusuzugura komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu yamuhaye inshingano”

Mu Burundi, komisiyo ya UN y’ uburenganzira bwa muntu iherutse kwandikira abayobozi bakuru b’ iki gihugu ibasaba guhagarika amagambo y’ iterabwo ku bakozi bayo bashinzwe gukora amatohora ku bwicanyi bwahakorewe.

Colville avuga ko abayobozi bakuru b’ u Burundi bakagombye kubwirengera.

Ambasaderi w’ u Burundi muri New York aherutse kubwira inteko rusange ya UN ko raporo za UN ziba zibogamye. Icyo gihe yavuze ko izo raporo ziba zihishwe inyuma n’ inyungu za politiki.

U Burundi ni kimwe mu bihugu 47 bigize komisiyo ya UN y’ uburenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa