skol
fortebet

Madame Louse Mushikiwabo yagize icyo asaba Abanyepolitiki ba D.R.Congo

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’ Igifaransa, Louise Mushikiwabo yasabye abanyapolitiki ba Repubulika Iharanira Demokarasi (DRC) kwirinda guteza imvururu mu baturage ahubwo abataranyuzwe bagakemura ibibazo mu biganiro.

Sponsored Ad

Madame Louise Mushikiwabo yanasabye abanyepolitike bo muri Congo gukomeza ubwumvikane , bakirinda icyateza imidugararo mu gihugu. Yashimye abaturage ba DRC kuba baratoye ari benshi, bagakurikiza inshingano zabo.

Kuva Louise Mushikiwabo yatangira imirimo ye ku mugaragaro taliki 03, Mutarama, 2019 nibwo bwa mbere agize icyo avuga ku bibera muri kimwe mu bihugu bigize umuryango wa OIF.

Ibi bigaragara kurubuga rwa twitter rw’uyu muryango yavuze ko haramutse hari icyo abanyapolitiki batumvikanyeho mu byavuye mu matora byaba byiza ku baturage bagikemuye mu biganiro cyangwa bakagana inkiko. Ibi ngo byafasha cyane mu gihe hagitegerejwe ko ibyavuye mu matora bitangazwa n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga mu buryo budasubirwaho.

Louise Mushikiwabo yijeje Isi n’abatuga ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko Umuryango wa OIF abereye umunyamabanga mukuru uzakomeza gutanga inkunga yawo kugira ngo amahoro arambye abe muri kiriya gihugu kuko ngo ari kimwe mu bihugu bifite akamaro kanini muri OIF.

Biteganywa ko amajwi ntakuka azatangazwa ku wa 15 Mutarama 2019 mu gihe perezida watowe azarahirira kuyobora RDC muri manda y’imyaka itanu, ku wa 18 Mutarama 2019. Azasimbura Joseph Kabila wayiyoboraga guhera mu 2001.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa