skol
fortebet

Mali: Agatsiko k’abasirikare kahawe icyumweru ngo gashyireho perezida w’umusivile

Yanditswe: Tuesday 08, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Agatsiko k’abasirikare kahiritse perezida wa Mali mu kwezi gushize kahawe kugeza ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa cyenda ngo kabe kamaze gushyiraho umutegetsi w’umusivile wo kuyobora inzibacyuho.

Sponsored Ad

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) wavuze ko uwo perezida w’umusivile na minisitiri w’intebe w’umusivile bayobora igihugu kugeza habaye amatora.

Ntacyo agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi muri Mali kari kasubiza ku mugaragaro kuri ibyo byatangajwe ejo ku wa mbere mu nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu umunani bo mu muryango wa CEDEAO - ugizwe n’ibihugu 15 - yabereye i Niamey mu murwa mukuru wa Niger.

CEDEAO ishaka ko inzibacyuho imara umwaka umwe, ariko mu gihe gishize ako gatsiko k’abasirikare kavuze ko gashaka "igihe kirimo gushyira mu gaciro", kavuga ko nibura kahabwa imyaka ibiri.

Kamaze iminsi kari mu biganiro hamwe n’abanyapolitike byiga ku nzibacyuho.

Mu mpera y’icyumweru gishize, Perezida wahiritswe Ibrahim Boubacar Keïta yemerewe gusohoka mu gihugu yerekeza muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu kwivuza indwara y’imitsi yo mu bwonko.

Mu gihe cy’iminsi 10, yafunzwe n’ako gatsiko k’abasirikare kamuhiritse ku butegetsi, aza kurekurwa ku gitutu cy’amahanga ahamishwa iwe mu rugo.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa munani ubwo yari yafashwe n’abasirikare, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko yeguye.

Mbere yuko ahirikwa, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze amezi basaba ko yegura, bamushinja kuba intandaro yo kuzamba k’ubukungu, ruswa no kunanirwa guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa