skol
fortebet

Menya bimwe mu byaranze itariki ya 08 Mata 1994,Maj. Gen. Paul Kagame atangaza ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Genocide

Yanditswe: Sunday 08, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri iyi tariki, Maj. Gen. Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi, yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside kuko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije urugamba mu Mujyi wa Kigali, ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya.
Nyuma y’umunsi umwe Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Rwanda, tariki ya 8 Mata 1994, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, ku rundi ruhande ingabo za (...)

Sponsored Ad

Kuri iyi tariki, Maj. Gen. Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi, yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside kuko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije urugamba mu Mujyi wa Kigali, ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Nyuma y’umunsi umwe Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Rwanda, tariki ya 8 Mata 1994, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, ku rundi ruhande ingabo za FPR Inkotanyi nazo zakomeje urugamba zigamije guhagarika Jenoside.
Nkuko tubikesha CNLG, ingabo za FPR Inkotanyi zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Mu Karere ka Nyaruguru Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata barishwe bose. Uwo munsi Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaïre , Interahamwe zarabatangiraga, zikabakusanyiriza ahitwa Rusura, mu Murenge wa Bugeshi muri Gisenyi, zikabica.

Abasirikare b’Abafaransa n’Ababiligi, batangiye igikorwa cyo gucyura abanyaburayi babaga mu Rwanda. Abafaransa bacyita “Opération Amarylis” naho Ababiligi bacyita “Silver Back.”

Abatutsi bari bahungiye Mwiri ku musozi wa Nyawera (muri Kayonza) barishwe. Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvénal bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga no mu Kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti i Nyamirambo.

-Abatutsi bari bahungiye mu Ishuri rya St André i Nyamirambo, barishwe.

-Kuva ku itariki ya 8, 14, 25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha, barishwe.

-Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komini Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.

Ingabo za FPR Inkotanyi zageze i Kigali, Kagame Paul amenyesha MINUAR ko agiye kohereza umutwe w’ingabo gufatanya n’ingabo za Leta mu guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Mu Kinigi, Koloneli Setako Ephrem yategetse Interahamwe kwica Abatutsi baho. Uwo munsi Ingabo za FPR Inkotanyi zarahageze zibasha kurokora bake bari basigaye bataricwa.

Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Cyambara mu Murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Bweramana muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rwa ADEPR Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi barishwe. Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza y’Abadiventisiti ya Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi barishwe, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

-Hishwe Abatutsi ku musozi wa Kesho muri Rubaya (Ngororero);

-Hishwe Abatutsi i Kavumu no mu nkengero zaho (mu yari Komini Ramba);

-Hishwe Abatutsi benshi muri Centre ya Gakenke;

-Hishwe Abatutsi i Bukeri (muri Komini Ndusu) ku mugezi wa Mukungwa ku gice kigana muri Vunga;

-Hishwe Abatutsi kuri Superefegitura ya Busengo.

Ibitekerezo

  • Ivyabaye Mu Rwanda Birababaje Cane Kukubona Abantu Bicwa Nabobakijije Nico Gituma Abaturage Babanyarwanda Mwari Mukwiye Gusubiza Amaso Inyuma Mukaraba Iyo Mwavuye Kugira Mushobora Kwubaka Kazoza Ako Kabi Kababaje Ntigasubire Kuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa