skol
fortebet

Menya ubwirinzi buhambaye inzego z’ubutasi zikoresha kugira ngo zirinde Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ushobora kuba ukoresha ubwirinzi bukomeye ngo urinde urugo rwawe, ugakoresha inzugi karahabutaka cyangwa se imbwa z’inkazi, ariko icyo wamenya ni uko iyo bigeze ku burinzi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ho hakoreshwa ubwirinzi buhambaye kandi buhenze cyane kurusha uko ubyibwira.

Sponsored Ad

Ushobora kuba wibaza uti ‘bigenda bite ngo inzego z’ubutasi zirinde Perezida wa Amerika n’uburyo zikoresha.

Ikinyamakuru The SafeWise cyanditse kuri iyi ngingo mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Secret Service Secrets: How They Keep the President Safe.
Ibikurikira ni ibyihariye bikoreshwa n’inzego z’umutekano za Amerika ndetse ni iz’ubutasi ngo zirinde Perezida wa Amerika.

Amazina y’ibanga

Nkuko ba maneko bahambaye bakunda gukoresha amazina y’ibanga iyo bari mu kazi kabo kugira ngo hatamenyekana ibyo bavuga , abobavugaho ndetse n’ibyo bavuga, inzego z’ubutasi nazo zikoresha amazina y’ibanga bita Perezida ndetse n’umuryango we. Ni amazina ahitwamo na Perezida ubwe. Perezida Obama yari yarahisemo izina rya ‘Renegade’. Umugore we n’abakobwa be: Michelle, Malian na Sasha bo yahisemo ko babita Renaissance, Radiance, na Rosebud. Perezida Clinton we yari yarahisemo izina rya ‘Eagle’ naho umugore we akitwa Evergreen.

Inzego z’ubutasi z’ibanga

Hari urwego rwihariye rw’ubutasi rushinzwe umutekano wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uru rwego rwashinzwe muri 1865. Uru rwego rugizwe n’aba ‘agents’ (abatasi ) 3200, abagize inzego nkuru zarwo bagera kuri 1300 ndetse n’abandi basaga 2000 bakora akandi kazi ka tekiniki n’indi mirimo.

Hari izindi nzego 8 zifasha urwego rw’ubutasi harimo urwego rushinzwe umutekano wo mu kirere, ikipe ya ba mudahusha, ikipe itabara aho rukomeye, urwego rw’ubuvuzi rutabara aho rukomeye,…Buri rwego rwose ruba rufite inshingano zo kwita ku mutekano wa Perezida wa Amerika mu gihe bibaye ngombwa kandi mu buryo bwihuse bushoboka.

Abakora aka kazi bakemera nta gusubira inyuma

Abajyana na Perezida wa Amerika aho agiye hose baba ari ab’urwego rwihariye rw’ubutasi (special division of the Secret Service). Yaba Perezida, umuryango we ndetse na Visi Perezida bagira ababarinda bihariye. Abahabwa akazi ko kurinda Perezida wa Amerika bashobora kwanga aka kazi mbere ariko iyo bamaze kukemera, ntibaba bemerewe kubivamo kugeza manda ye irangiye.

Iyo bamaze kwemera aka kazi baba bemeye gutuma Perezida aguma ari muzima mu buryo ubwo aribwo bwose kandi bagakorana ubushishozi bwose ngo buzuze inshingano zabo.

Habaye ikidasanzwe, Perezida ajyanwa mu buvumo budasanzwe

Haramutse hagize ikintu kidasanzwe kiba, ibiro by’umukuru w’igihugu cya Amerika bikagabwaho ibitero, abagize urwego rw’ubutasi rwihariye rushinzwe kurinda Perezida wa Amerika baba biteguye kujyana Perezida uri ku butegetsi ndetse n’abandi bayobozi bakomeye mu buvumo buri munsi y’ubutaka, bwihariye kandi budasanzwe bwateganyijwe.

Ni ubuvumo bwubatswe ubwo Amerika yategekwagwa na Eisenhower , hikangwa ko Amerika yazagabwaho igitero cy’igisasu kirimbuzi n’icyari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ubwo bari mu ntambara y’ubutita.

Muri 2001 ubwo Amerika yagabwaho ibitero by’ubwiyahuzi, Dick Cheney wari Visi Perezida wa Amerika n’abandi bayobozi bakuru ba Amerika bahungishirijwe muri ubu buvumo bw’ibanga. Abari bahahungirijwe, banze kubwira imiryango yabo aho bari baherereye, bababwira ko bari mu rugendo rw’akazi nkuko The Guardian yabyanditse mu nkuru ‘Secret of the US nuclear bunkers’ yo ku itariki 2 Werurwe 2002.

The Guardian itangaza ko bishoboka ko Amerika ishobora kuba ifite ubu buvumo bugera kuri 40 bwubatse mu bice bitandukanye bwubatse ahanini mu misozi , ku birometero 150 uvuye i Washington.

Limo One

Imodoka Perezida agendamo yiswe izina rya ‘The beast’(igisimba), nayo ubwayo ni ubwirinzi. Ihabwa kandi izina rya Limo One cyangwa Cadillac One . Uretse ikoranabuhanga rihambaye ikoranye imbere muriyo, ifite ikirahure kitamenwa n’amasasu ndetse na ‘bombs’ ntoya ntacyo zayikoraho.

Ikinyamakuru Gentside mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘The Beast : La voiture blindée de Donald Trump dévoile ses secrets’, gitangaza ko iyi modoka ipima toni 8. Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko ikigira iyi Cadillac One agatangaza ari uko ikoze ku buryo ishobora kubasha kurokoka ibitero ibyo aribyo byose byayigabwaho(qu’elle résiste à toute sorte d’attaques). Ibitero bikoresheje imyuka ihumanya(chemical and biological attacks), ibitero by’ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Bombs’ n’ibindi bisa nabyo, ntibishobora kuyigabwaho.

Inzugi zayo ziraremereye kuburyo zifungurirwa inyuma gusa. Perezida Trump ntabwo ashobora kuzifungurira mo imbere. Izi nzugi nazo ntizinyurwamo n’amasasu. Cadillac One kandi iba irimo ibyuka bihumanya mu maso , imbunda ntoya n’inini, ndetse n’amashashi y’amaraso yafasha Perezida igihe yaba agabweho igitero kikamukomeretsa cyangwa agakenera amaraso ku buryo bwihutirwa. Uburemere bwayo butuma ibasha kutarenza umuvuduko wa km 96 ku isaha. Uburemere bwayo, Daily Mail itangaza ko buturuka ahanini ku ntwaro ziba ziyirimo imbere.

Ibinyamakuru byinshi byigeze kwandika cyangwa byandika kuri iyi modoka, buriza kukuba ibyinshi mubiyigize ari ibitazwi kuko inzego z’ubutasi zanze ko amakuru yose yamenywa na buri muntu bityo n’umwanzi akaba yayakoresha mu kugaba igitero kuri Perezida wa Amerika.

Air Force One

Air Force One ni izina rihabwa indege Perezida wa Amerika agendamo. Iba ari indege ye yihariye, ibiro bye ndetse n’indege y’ubwirinzi. Ni indege ishobora kongerwa amavuta iri mu kirere mu gihe bibaye ngombwa. Indege yo mu bwoko bwa KC-10 Extender iyisanga mu kirere ikayiyongerera itiriwe imanuka ku butaka. Ubusanzwe Air Force One ishobora kubika amavuta yatuma izenguruka kimwe cya kabiri cy’isi.

Air Force One ishobora kurasa ibisasu bizimya Missiles zaramuka ziyirashweho. Ifite kandi ubushobozi bwo kuba yabasha kurasa ku ndege z’umwanzi ndetse inagendamo imodoka Perezida wa Amerika agendamo (Limo one). Perezida wa Amerika agira indege 2 zimeze kimwe. Imwe yakwitabazwa mu gihe indi yaba yagize ikibazo.

Mu isaha imwe iyo iri kugenda, Air Force One itwara ibihumbi ijana na mirongo inani na kimwe by’Amadorali($181,000) ni ukuvuga asaga miliyoni ijana na mirongo itanu n’ebyiri uyashyize mu manyarwanda (152.040.000 FRW).

Perezida Ronald Reagan wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri 1981 kugeza kuri 1989 yategetse ko Air Force One izajya iherekezwa n’indege kabuhariwe y’intambara bita Doomsday. Izi ndege zibaho ari 4. Imwe murizo rimwe na rimwe iherekeza indege ya Perezida wa Amerika. Haramutse habayeho intambara irimo ibisasu bya kirimbuzi (Nuclear), Doomsday niyo iyifasha muri uru rugamba kuburyo itaraswa.

Uburinzi bw’amasaha 24 ku munsi mu minsi 7

Iyo Perezida wa Amerika ari muri White House acungirwa umutekano amasaha 24 , iminsi 7 igize icyumweru. Nubwo yaba ari hanze y’igihugu, akomeza kugumishwaho ijisho. Iyo ari kuvuga ijambo, ba mudahusha baba bari ku bisenge, abakozi b’inzego z’ubutasi buzuye mu bantu ndetse abandi bamuri hafi.

Ntabwo itsinda rigizwe n’abantu 10 bashobora gutembera muri White House, Perezida yaba ahari cyangwa se adahari. Ntabwo kugendana ibikoresho bifotora byemerewe kubitemberana muri White House.

Abarinda umutekano wa Perezida wa Amerika ntakantu na kamwe birengagiza

Abashinzwe umutekano wa Perezida wa Amerika baba bafite uburyo bwihariye bwo kwiga kuri buri kintu. Hari igihe biba ngombwa ko bafunga imihanda runaka kugira ngo bagabanye amahirwe yo kuba yagabwaho igitero. Hotel agiye kujyamo, abashinzwe ubutasi babanza kwiga ku myirondoro y’abakozi bose bakoramo ndetse na buri umwe uri buvugane na Perezida.

Icyumba Perezida ari buraremo nacyo kibanza kujagajwaga n’abashinzwe umutekano we mbere y’uko acyinjiramo. Icyumba agiye kwinjiramo, hakurwaho itumanaho ryose, ibyuma bifata amajwi n’amateleviziyo bikurwaho kugira ngo bizere neza ko ntakiri bufate amajwi ya Perezida. Abashinzwe umutekano we bahita bizanira ibyabo byuma kabuhariwe nkuko byatangajwe na Ronald Kessler, wanditse igitabo "The First Family Detail: Secret Service Agents Reveal the Hidden Lives of the Presidents". Ibi ngo bifasha abashinzwe umutekano wa Perezida wa Amerika kubasha kumenya uko ikibazo cyavuka bagikemura, uko babasha kwitwara mu cyaba kidasanzwe.

Hotel Perezida wa Amerika acumbitsemo igihe yagiye mu kindi gihugu, ntamuntu uba ari muri etage/ floor yo hasi ndetse n’iyo hejuru y’iyo arimo usibye abari kumwe na we cyangwa abashinzwe umutekano we.

Ibindi byiyongera kubyo twavuze haruguguru kugira ngo umutekano w’umukuru w’igihugu cya Amerika ubungabungwe ni uko hakoreshwa igisirikare gihambaye, imbunda zitabonwa n’amaso, drones ndetse n’amafaranga y’umurengera.

Mu nkuru ya NBC News igira iti ’Protecting the President: Secret Weapons and a Hefty Price Tag’ yo ku itariki 20 Mutarama 2017, iki kinyamakuru cyatangaje ko kugira ngo umutekano wa Perezida wa Amerika urindwe bitwara byibuze miliyari 5 z’amadorali ya Amerika ku mwaka (4.204.225.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa