skol
fortebet

Meya yahuye n’uruva gusenya azira kwanga gusuhuza umugore wa perezida mu rusengero

Yanditswe: Friday 28, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Kitwe muri Zambia witwa Christopher Kang’ombe yahagaritswe burundu mu kazi ka Leta azira ko yanze gusuhuza umufasha wa perezida w’iki gihugu bahuriye mu rusengero rw’aho ayobora.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’intara ya Copperbelt irimo aka karere ka Kitwe witwa Nathan Chanda yabwiye Phoenix FM ko uyu Meya yanze kwitaba umufasha wa perezida ngo yakirwe imbere ya rubanda nk’abandi bayobozi kandi yahamagawe ubugira gatatu.

Kang’ombe ngo yarakajwe cyane nuko abashinzwe umutekano wa madamu Esther Lungu wa perezida Edgar wa Zambia bamwambuye amahirwe yo kwicara hafi ye kandi yasuye akarere ayoboye.

Uyu Meya yahamagawe n’umushumba w’itorero nyuma yo kubwiriza ngo asuhuze abantu nk’abandi bayobozi bose arabyanga kubera ubu burakari yatewe n’abashinzwe umutekano wa perezida n’umuryango we.

Uyu mugabo wari warakajwe cyane no kwicazwa inyuma y’umufasha wa perezida kandi we yifuzaga ko bicarana,yanze kujya ku murongo w’abayobozi bari gusuhuzanya na Esther Lungu ndetse imodoka ye ayiparika nabi ibuza izitwaye uyu mugore wa perezida gutambuka.

Umufasha wa perezida wa Zambia yanenze iyi myitwarire ya Meya Kang’ombe avuga ko yuzuyemo ubwana bwinshi.

Yavuze ko kandi uretse no kuba yasuzuguye umugore wa perezida ngo akwiriye guhanirwa ikinyabupfura gike kandi ari umuyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa