skol
fortebet

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yasubije Trump wavuze ko atari akwiriye igihembo cya Nobel

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yagize icyo avuga ku byatangajwe na Perezida Donald Trump wa Amerika ku gihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.

Sponsored Ad

Minisitiri Abiy yavuze ko "ntacyo azi ku bijyanye n’ibisabwa n’uburyo komite itanga ibi bihembo ihitamo ugihabwa".

Abiy yavuze ko niba Trump ashaka kubaza uko byagenze yakwegera komite ya Nobel i Oslo.

Yagize ati: "Ntabwo nakoreraga icyo gihembo, nkorera kugera ku mahoro, ikintu akarere kacu gakeneye cyane".

Minisitiri Abiy yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru aho ari i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize nibwo Abiy yagenewe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, ahanini kubera umuhate we mu kugarura amahoro hagati ya Eritrea na Ethiopia.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu cyumweru gishize,Trump yavuze ko icyo gihembo ari we wari ugikwiye.

Yagize ati: "Ngiye kubabwira iby’igihembo cy’amahoro cya Nobel. Nakoze akazi, nkiza igihugu, nyuma numva ngo umuyobozi w’icyo gihugu ubu niwe wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel kuko yakijije icyo gihugu.

"Naravuze nti: "Reka! Ese ntacyo nabikozeho? ariko murabizi, ni ko bikorwa. Uko biri kose nakoze iby’ingenzi...nabujije ko haba intambara ikomeye, hari abo nakijije."

Nubwo nta zina yavuze ry’uwahawe icyo gihembo cy’amahoro cyangwa igihugu, nta gushidikanya ko Bwana Trump yavugaga Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa