skol
fortebet

Mugabe yabonetse mu ruhame nyuma yo gufungishwa ijisho

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yagiye ahabona bwa mbere uyu munsi kuwa gatanu kuva igisilikare kimucungiye iwe mu rugo mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Mugabe yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri kaminuza “Zimbabwe Open University” izwi nka ZOU mu magambo ahinnye y’icyongereza. Iyo Kaminuza iherereye i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe. Hari imbaga y’abantu yarimo kumuha amashyi.
Abanyazimbabwe bafite icyizere cy’uko ibintu bizasubira kuba nka mbere mu buryo bwihuse kandi buboneye. (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yagiye ahabona bwa mbere uyu munsi kuwa gatanu kuva igisilikare kimucungiye iwe mu rugo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mugabe yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri kaminuza “Zimbabwe Open University” izwi nka ZOU mu magambo ahinnye y’icyongereza. Iyo Kaminuza iherereye i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe. Hari imbaga y’abantu yarimo kumuha amashyi.

Abanyazimbabwe bafite icyizere cy’uko ibintu bizasubira kuba nka mbere mu buryo bwihuse kandi buboneye. Ni nyuma y’uko igihugu gihuye n’ibibazo bitungaranye bya politiki.

Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’imiryango ishingiye ku madini, basabye Mugabe kwihutira gutanga ubutegetsi, abasilikare bamaze gufata igihugu nk’uko Ijwi ry’Amerika ryabitangaje.

Cyakora ejo byavugwaga ko Mugabe yanangiye kandi ko perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yaciye intege abari bafite icyize, ubwo yabwiraga inteko ye ishingamategeko ati: “Biracyari kare cyane kugira ngo hagire icyemezo kidakuka gifatwa ubu”.

Amashusho yashyizwe ahagaragara n’ibitanganzamakuru bya Leta ya Zimbabwe ejo kuwa kane yagaraje perezida Mugabe ahagaze iruhande rw’umusilikare mukuru Constantino Chiwenga.

Perezida Mugabe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri kaminuza “Zimbabwe Open University”

Ibitekerezo

  • Mugabe asubizwe ubutegetsi under conditions kandi nuwahoze ari Vice prezida we agarurwe ku mirimo ye kugirango bubahirize itegeko nshinga ry’ igihugu cyabo hamwe nicyo abaturage bose b’ igihugu bashaka kandi kibafitiye akamaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa