skol
fortebet

NOHELI: Papa Francis yasabiye abimukira ubufasha

Yanditswe: Monday 25, Dec 2017

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya gatolika ku Isi Papa yifashishije inkuru ya Yosefu na Mariya iboneka muri bibiliya yasabye abatuye Isi kutirengagiza akababaro k’ abimukira.
Ubu butumwa yabutangiye mu gitaramo cya Noheli cyabereye muri basilica yitiriwe Mutagatifu Petero iherereye I Vatican. Ni kuri iki cyumweru tariki 24 Ukuboza umusi ubanziriza Noheli ya 2017.
Papa Francis yabariye abitabiriye iki gitaramo inkuru ya Yosezefu na Mariya, avuga ukuntu bavuye I Nazaleti bajya I Beterehemu bageraho (...)

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya gatolika ku Isi Papa yifashishije inkuru ya Yosefu na Mariya iboneka muri bibiliya yasabye abatuye Isi kutirengagiza akababaro k’ abimukira.

Ubu butumwa yabutangiye mu gitaramo cya Noheli cyabereye muri basilica yitiriwe Mutagatifu Petero iherereye I Vatican. Ni kuri iki cyumweru tariki 24 Ukuboza umusi ubanziriza Noheli ya 2017.

Papa Francis yabariye abitabiriye iki gitaramo inkuru ya Yosezefu na Mariya, avuga ukuntu bavuye I Nazaleti bajya I Beterehemu bageraho bakabura aho barambika umusaya. Iyi nkuru Papa Francis yayihuje no kuba abimukira bahunga ibihugu byabo biba birimo kuberamo ubwicanyi ariko abayobozi ntibabibone nk’ ikibazo.

Ati “Abenshi baragera ikirenge mu kirenge gihishe cya yozefu na Mariya”

Papa Francis w’ imyaka 81, ni Umunyarijatina, akomoka ku bimukira kuko Sekuru yari umwimukira w’ Umutaliyani nk’ uko BBC yabitangaje.

Ikibazo cy’ abimukira ni kimwe mu bibazo Papa Francis abona ko bihangayikishije Isi. Ubu butumwa abutanze mu gihe mu Isi habarurwa abakuwe mu byabo bagera kuri miliyoni 22 barimo abari muri Rohingya bahunze ubugizi bwa nabi barimo gukorerwa muri Myanmar.

I Betelehemu habereye akarasisi k’ abasikawuti bizihiza ivuka rya Yesu. Gusa umubare w’ abakoreraga urugendo nyoboka mana muri aka gace muri iyi minsi mikuru waragabanyutse bitewe n’ umwuka uri hagati ya Isiraheli, Palestina na Leta zunze ubumwe z’ Amerika nyuma y’ aho Perezida Donald Trump w’ Amerika asabiye ko Yeluzalemu iba umurwa mukuru wa Isiraheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa