skol
fortebet

Obama iyo turi kumwe aba ari inshuti yataha agahinduka umwanzi - Trump

Yanditswe: Thursday 04, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gushimangira ko uwo yasimbuye Barack Obama amwanga cyane nubwo yabanje kujya abimuhisha amubwira utugambo twiza.
Mu kiganiro na Televiziyo CBS ku wa Mbere, Trump yasobanuye ko umubano we na Obama udateze kuba mwiza, kuko ubwo yari akiri ku butegetsi yategetse ko inzego z’ubutasi zumviriza ibivugirwa mu muturirwa we “Trump Tower”.
Umunyamakuru yabajije Trump niba nta na rimwe Obama yigeze amugira inama cyangwa bakaganira bya gicuti.
Yasubije (...)

Yasubije ati “Wenda yigeze kunyitwaraho neza, ariko nyuma tugirana ibibazo. Ubwo rero inama ze ntacyo zimaze. Urabizi ibikorwa biruta amagambo. Mwabonye ibyabaye nyuma anyoherereza abo ku ntata"

Mu ntangiriro za Werurwe, Trump abinyujije ku rubuga rwa Twitter yibasiye bikomeye Obama avuga ko yategetse gufata amajwi y’ibivugirwa muri Trump Tower.

Umuvugizi wa Obama yarabihakanye ndetse na Perezidansi isa nk’iyoroshya ibyo birego ariko Trump n’ubu aracyabishimangira.

Umunyamakuru abajije Trump impamvu yavuze ko “Obama ari mubi kandi akaba umurwayi”

Trump ati “ Nawe wabyisobanuza, yanyerekaga ubucuti mu magambo igihe turi kumwe ariko twatandukana bigashirira aho.”

Kuba umubano utameze neza hagati ya Obama na Trump binashingira ku kuba Obama yaramamaje cyane Hillary Clinton wari uhanganye nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa