skol
fortebet

OIF mu nzira zo guhagarika ibihano yari yarabufatiye muri 2015

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu nama rusange y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa yatangiye ejo kuwa gatatu, uhagarariye u Burundi yasabye uyu muryango kuvanaho ibihano byo kwigizayo leta ahagarariye uyu muryango wayifatiye kuva mu 2016.

Sponsored Ad

Iyi nama y’uyu muryango, ikomeza uyu munsi kuwa kane, mubyo iri kwigaho harimo kuvanaho ibi bihano byafatiwe u Burundi nk’uko uwukuriye Madamu Louise Mushikiwabo yabitangaje.

Kuva mu kwa karindwi 2016, uyu muryango w’ibihugu 88 wanzuye ko uhagaritse imikoranire na leta y’u Burundi kubera ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu mu midugararo yabaye mu 2015.

Leta ya Amerika hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byo byafatiye ibihano bamwe mu bategetsi mu Burundi- barimo minisitiri w’intebe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano - bibashinja ibyaha byakozwe ku kiremwamuntu icyo gihe.

Ibihugu bikize n’imiryango nterankunga byo mu burengerazuba bw’isi, byateye umugongo u Burundi bishingiye kubyaregwaga ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kuva mu 2015.

Ernest Niyokindi, ambasaderi w’u Burundi mu Bufaransa ejo yabwiye inteko rusange y’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ko leta y’icyo gihugu "yarenganyijwe ifatirwa ibyo bihano bibogamye".

Avuga ko nyuma y’imidugararo ya 2015 leta yafashe ingamba zo gusubiza ibintu mu buryo, nko gucyura impunzi no kurekura impfungwa, ariko ibyo bihano ntibikurweho.

Mu ijambo rye, ryatangajwe na ambasade y’u Burundi mu Bufaransa, Bwana Niyokindi yavuze ko perezida mushya Gen. Major Evariste Ndayishimiye yiyemeje "kurengera uburenganzira bwa muntu no kuzahura umubano n’amahanga ushingiye ku kubahana."

Yabwiye iyi nama ko leta y’u Burundi yifuza kongera gukorana n’uyu muryango bityo iwusaba "kwiga uko wavanaho icyemezo gihagarika imikoranire" n’iyi leta cyafashwe mu kwa karindwi 2016.

Iyi nama ya Francophonie, niyo ya mbere mu mateka yawo iteranye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya ’videoconference’ nk’uko uyu muryango ubivuga.

Ambasade y’u Burundi mu Bufaransa, ivuga ko „ishima inama y’uyu muryango yakiriye neza icyifuzo bayigejejeho".

Biteganyijwe ko icyemezo cy’umuryango wa Francophonie ku cyifuzo cy’u Burundi kimenyekana nyuma y’iyi nama rusange yawo ya 110 irangira uyu munsi kuwa kane.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa