skol
fortebet

Perezida Buhari yasabwe gufata ikiruhuko kubera uburwayi

Yanditswe: Tuesday 02, May 2017

Sponsored Ad

Itsinda rigizwe n’ abavugana rikumvikana muri Nigeria ryasabye Perezida w’ icyo gihugu Muhammadu Buhari gufata ikiruhuko cy’ uburwayi bitewe n’ uko ubuzima bwe bukomeje kutamera neza.
Iryo tsinda rivuga ko ryatangaje ibi bitewe n’ uko uwo mukuru w’ igihugu amaze kubura mu nama ebyri z’ abagize guverinoma, rikavuga ko biterwa n’ uko ubuzima bwe butameze neza.
Guhera muri Mutarama uyu mwaka wa 2017, Perezida Buhari yafashe ibyumweru 7 by’ ikiruhuko cy’ uburwayi ndetse anurira indege ajya mu gihugu (...)

Sponsored Ad

Itsinda rigizwe n’ abavugana rikumvikana muri Nigeria ryasabye Perezida w’ icyo gihugu Muhammadu Buhari gufata ikiruhuko cy’ uburwayi bitewe n’ uko ubuzima bwe bukomeje kutamera neza.

Iryo tsinda rivuga ko ryatangaje ibi bitewe n’ uko uwo mukuru w’ igihugu amaze kubura mu nama ebyri z’ abagize guverinoma, rikavuga ko biterwa n’ uko ubuzima bwe butameze neza.

Guhera muri Mutarama uyu mwaka wa 2017, Perezida Buhari yafashe ibyumweru 7 by’ ikiruhuko cy’ uburwayi ndetse anurira indege ajya mu gihugu cy’ u Bwongereza kugira ngo arusheho kwitabwaho n’ abaganga.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo yagarutse mu gihugu cye(Nigeria) avuga ko atari yarigeze arembywa n’ uburwayi mu buzima bwe. Uyu muperezida ntabwo yigeze atangaza uburwayi afite ubwo aribwo gusa amakuru yamenyekanye ni uko ubwo yari mu Bwongereza abanganga bamwongereye amaraso.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ iryo tsinda rigizwe n’ Abanyanigeria 13 rivuga ko Perezida Buhari amaze iminsi atajya aharagara haba mu masengesho y’ Abayisilamu aba ku wa Gatanu wa buri cyumweru ibyo bikiyongera ku kuba amaze gusiba inama ebyiri z’ abagize guverinoma. Ibyo byatumye hatangira guhwihwiswa amakuru avuga ko yaba arembye.

Mu bagize iryo tsinda ririmo gusaba Perezida Buhari gufata ikiruhuko kubera uburwayi harimo abo mu miryango itari iya Leta, Umunyamategeko Femi Falana, umusesenguzi wa politiki Jibrin Ibrahim n’ umuyobozi w’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane, Transparency International ishami rya Nigeria Anwal Musa Rafsanjani.

Iri tsinda ryasabye Perezida Buhari gufata ikiruhuko cy’ uburwayi adatindiganyije. BBC yatangaje ko Buhari ntacyo aravuga kuri iri tangazo.

Mu cyumweru gishize Umuvugizi wa Perezida Buhari, Garba Shehu yavuze ko Buhari arimo gutwara ibintu gace bitewe n’ uko arimo gukiruka indwara amanye igihe kinini.

Buhari yatangiye kumererwa nabi muri 2017

19 Mutarama: Yagiye kwivuriza mu Bwongereza.
5 Gashyantare: Asaba inteko ishinga amategeko kongera ikiruhuko cy’ uburwayi.
10 Werurwe: Agaruka muri Nigeria ariko ntiyahita akomeza akazi
26 Mata: Ntiyaboneka mu nama y’ abagize guveronama
28 April: Ntiyaboneka mu masengesho y’ Abayisilamu aba ku wa Gatanu wa Buri Cyumweru.

Perezida Buhari yavutse tariki 17 Ukuboza 1942, bivuze ko afite imyaka 75 y’ amavuko. Ni Perezida wa Nigeria kuva tariki 29 Gicurasi 2015

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa