skol
fortebet

Polisi yafashe abakwirakwizaga ikiyobyabwenge cya Kokayine barimo umunyamakuru

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza ryafashe umusore uzwi cyane w’umunyamakuru ku maradiyo ya hano mu Rwanda witwa Ngoga Lwanga Edison bakunze kwita Pakson ufite imyaka 32 na Kamana Arnaud ufite imyaka 26 bakekwaho kunywa no gukwirakwiza ikiyobyabwenge kiri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye kizwi ku izina rya kokayine (cocaine).

Sponsored Ad

Bafatiwe mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo, ubwo bafatwaga Polisi yabasanganye udupfunyika tubiri(2) turimo ifu y’icyo kiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko bitewe n’uko kiriya kiyobyabwenge gihenze cyane, abagikoresha n’abagikwirakwiza nabo bakoresha amayeri ahambaye. Gusa avuga ko ku bufatanye n’abaturage ndetse na bamwe mu bagikoresha hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu kukirwanya, iyo mikoranire niyo yatumye bariya bantu bafatwa.

Yagize ati: “Kugira ngo dufate bariya basore bombi ni amakuru twahawe n’umwe mu bakiriya babo, yaduhaye amakuru turabashaka turabafata, twabanje gufata uriya w’umunyamakuru (Pakson) nawe atugeza kuri mugenzi we Kamana ukunze kwiyita AK47. Tumugezeho twamusanganye udupfunyika tubiri turimo ifu ya kiriya kiyobyabwenge.”

CIP Umutesi yavuze ko hari amakuru ko iki kiyobyabwenge kirimo gukoreshwa cyane hano mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Rubavu, bariya bafashwe n’abandi barimo gushakishwa bakaba ari abacuruzi bacyo muri Kigali. Akangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose kuko atari byiza ku buzima bw’ababikoresha ndetse no ku mutekano w’igihugu.

Yagize ati: “Icyo dukangurira abantu ni ukwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, amakuru kuri iki kiyobyabwenge kidasanzwe turayafite ndetse n’ikindi kitwa heroyine cyangwa mugo, aho byiganje turahazi ndetse n’abarimo kubikwirakwiza turabazi turimo kugenda tubafata. Bamwe mu babikoresha barimo kuduha amakuru ndetse n’abaturage bagenda bayaduha.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko kiriya kiyobyabwenge cya Kokayine ari kibi cyane ugereranyije n’ibindi byose, abagikoresha bavuga ko gihenze cyane kibatwara amafaranga menshi kuko kiva mu mahanga ya kure. Bavuga ko kiba giseye mu ifu bakaba ariyo bagura bakayishoreza mu mazuru, kigira ingaruka zikomeye cyane ku buzima kuko ugikoresha ntiyongera gusinzira, ahorana ikinya (nta kintu kimukora ku mubiri ngo yumve).

Pacson na mugenzi we Kamana bose bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bakurikiranweho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Inkuru ya Police.gov.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa