startimes
Kigali
startimes

Perezida Evariste Ndayishimiye yasabwe gutandukanya imikorere ye n’iya nyakwigendera Pierre Nkurunziza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 15 July 2020 Yasuwe: 4775

Urwego rwa Loni rushinzwe iperereza rurasaba amahanga gukurikiranira hafi Perezida mushyashya w’ Uburundi, Gen. Evariste Ndayishimiye.


Sponsored Ad


Uru rwego rwabitangaje ruvuga ko rugamije kubona Perezida Ndayishimiye ahindura imikorere akayitandukanye n’ uwo yasimbuye bivugwa ko yagiye ahohotera abatavuga rumwe nawe.

Byanavuzwe kandi ko nubwo Prezida Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora y’ umukuru w’ igihugu yabaye muri Gicurasi 2020 habayemo kwiba amajwi no gucinyiza abanyapolitiki bo muri opozisiyo.

Ni muri urwo rwego, Prezida Evariste Ndayishimiye yibukijwe ko agomba gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije amahanga ndetse n’ abarundi mu ijambo yashikirije ubwo yarahiriraga gutangira kuyobora igihugu.

Gucyura impunzi ziri mu mahanga yose hatirengagijwe abatavuga rumwe na CNDD/FDD bityo abarundi bose bakisanga mu buzima bw’ igihugu cyabo nta n’ umwe wigigejweyo.

Uru rwego rwa ONU rushinzwe amaperereza kandi rwatangaje rukomeje gukurikiranira hafi ko Prezida Ndayishimiye azakomeza gukora nk’ uko nyakwigendera Pierre Nkurunziza yakoraga.

Ibi uru rwego rwabikomojeho nyuma yo gusanga ko nta tandukaniro na rimwe rihari hagati ya Leta ya Ndayishimiye n’ iya Nkurunziza.

Ibi babishimangiye kubera y’ uko hari abayobozi benshi bakoranaga na Nkurunziza bakomeje gukorana n’ umusimbura we mu gihe benshi muri abo bari ku rutonde rw’ abashakishwa ndetse batanemerewe kugera mu bihugu biteye imbere.

Uru rwego na none rwasabye Perezida Ndayishimiye kwihutira kwakira urwego rwa Loni rushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Burundi bitewe ni uko uru rwego rwakagombye gutanga raporo yarwo muri Nzeri 2020.

Prezida Nkurunziza yirukanye urwo rwego mu gihugu igihe rwarimo rukurikirana ubwicanyi bwarimo buhabera kuva muri 2015 ubwo hategurwaga imyigaragambyo imwamagana ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora manada ya 3 .

Nubwo bimeze bityo, urwego rwa ONU rushinzwe iperereza rwishimiye kuba prezida mushyashya yagerageje guhagurukira gukumira Covid-19.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble masengesho

    Ndayishimiye nawe avuga ko ari "umurokore" nka Nkurunziza.Nyamara nibo bakuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica mu Burundi.Ntabwo waba umurokore ngo ube n’umunyapolitike.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshya,ubwicanyi,amatiku,amanyanga, amacakubiri,amacenga, Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Perezida Ndayishimiye ntiyifuza kugirana umubano mwiza n’u Rwanda

Perezida w’Uburundi,Gen.Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye...
7 August 2020 Yasuwe: 8704 0

Perezida Museveni yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo...

Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda, yasabye abaturage b’igihugu cye...
7 August 2020 Yasuwe: 1965 0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakoze impinduka zikomeye mu miyoborere...

Gen. Yoweri Kaguta Museveni, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda akaba na...
3 August 2020 Yasuwe: 1788 0

Kenya yahakanye ko itahagaritse indege za Tanzania bivugwa ko bari kurebana...

Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu wa Kenya, James Macharia,...
2 August 2020 Yasuwe: 1070 0

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2020

Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye...
30 July 2020 Yasuwe: 3184 0

Gereza Nkuru ya Gitega mu Burundi yamaze kwakira Abanyarwanda 2 bavugwaho...

Inzego z’umutekano z’u Burundi muri Gashyantare 2020 zataye muri yombi...
27 July 2020 Yasuwe: 3811 0