skol
fortebet

Perezida Kagame n’umufasha we ’Jeanette Kagame’ bambitswe imidali y’ikirenga[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, i Abidjan muri Côte d’Ivoire, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bambitswe imidali y’ikirenga na Perezida Alassane Ouattara.

Sponsored Ad

Bambitswe iyi midari mu musangiro bakiriwemo na Perezida Alassane Ouattara na Madamu we Dominique Ouattara mu Ngoro ya Perezida wa Côte d’Ivoire.

Imidali yambitswe Perezida Kagame na Madamu igenerwa abayobozi b’inkoramutima za Côte d’Ivoire.

Perezida Kagame yambitswe umudari witwa “Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire » mu gihe Madamu Jeannette Kagame yahawe uwitwa ‘‘Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire.»

Ishimwe rya « Ordre national de Côte d’Ivoire’’ ryatangiye gutangwa ku wa 10 Ukuboza 1960. Rihabwa uwagaragaje umwihariko mu mibanire n’iki gihugu na serivisi zigenewe abagituye.

Mu myaka ibiri ishize, ku wa 1 Kamena 2016 iri shimwe ryahawe Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama n’umugore we Lordani Mahama.

Ubusanzwe muri Côte d’Ivoire, umuntu ahabwa umudari w’ishimwe n’urwego rushinzwe imidali, ugahabwa umuntu nibura ufite imyaka 30 kandi umaze nibura imyaka 15 mu mirimo ya Leta ayikora mu buryo bw’intangarugero, cyangwa amaze imyaka 20 mu rwego rw’abikorera.

Ku banyamahanga, Guverinoma niyo igena amazina y’abagomba guhabwa imidali hashingiwe ku bikorwa byabo n’akamaro bagiriye icyo gihugu.

Perezida Kagame yashimiye Ouattara n’abaturage ba Côte d’Ivoire ku bw’icyo cyubahiro babahaye.

Yatuye iryo shimwe abanyarwanda “dusangiye urugendo rwo kubaka igihugu cyunze ubumwe kandi giteye imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Côte d’Ivoire ari ibihugu bituye ku mpembe zitandukanye za Afurika ariko bihuriye kuri byinshi.

Ati “Nkuko byagendekeye u Rwanda, Côte d’Ivoire nayo yanyuze mu bihe bigoye cyane ariko dusangiye umujyo umwe wo kurenga ibyahise tugaharanira ejo heza h’abaturage bacu.”

Yavuze ko umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ukwiriye kuba umusingi wo kubakiraho hagamijwe imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ati “Twizeye ubundi bufatanye burenzeho kandi bubyara inyungu. Ingendo za RwandAir i Abidjan ni intangiriro nziza. Abanyarwanda nabanya- Côte d’Ivoire bakwiriye gusurana cyane.”

Kagame kandi yashimiye Ouattara n’igihugu cye uburyo byashyigikiye byimazeyo kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.

Yashimangiye ko gutorwa kwa Mushikiwabo ari icyemeza ko nta kidashoboka iyo Afurika ishyize hamwe.

Perezida Ouattara yavuze ko ashingiye ku bimaze kugerwaho haba mu Rwanda no muri Côte d’Ivoire, ari ikimenyetso ko ibyo bihugu “bishobora kuba ikimenyetso cyiza cya Afurika igera ku ntego, Afurika y’icyizere kandi yifuzwa”.

Yashimye by’umwihariko amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yayobowe na Perezida Kagame n’uburyo ibiyakubiyemo ari ibiganisha Afurika ku kwigira n’iterambere.

Côte d’Ivoire iri mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano nk’umunyamuryango udahoraho. Ouattara yijeje Kagame ko igihugu cye kizakomeza guharanira no gushyira imbere inyungu za Afurika muri ako kanama.

Imibare igaragaza ko mu 2017, u Rwanda na Côte d’Ivoire byagiranye ubucuruzi bwa miliyoni 81 cfa (hafi miliyoni 123 Frw) yavuye cyane cyane mu bijyanye n’imbuto.

AMAFOTO/Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa