skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping [Amafoto]

Yanditswe: Friday 17, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa republika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame kuri uyu wa gatanu bagiranye ibiganiro na perezida w’u Bushinwa Xi Jinping nawe wari kumwe na madame we, Peng Liyuan. Ni mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byari byerekeranye n’ubutwererane, umubano, n’ubufatanye hagati y’abaturage n’ibihugu ku mpande zombi. Ni ibiganiro byabereye muri Great Hall of the People i Beijing mu murwa mukuru w’u Bushinwa.
U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bisanganywe (...)

Sponsored Ad

Perezida wa republika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame kuri uyu wa gatanu bagiranye ibiganiro na perezida w’u Bushinwa Xi Jinping nawe wari kumwe na madame we, Peng Liyuan. Ni mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byari byerekeranye n’ubutwererane, umubano, n’ubufatanye hagati y’abaturage n’ibihugu ku mpande zombi. Ni ibiganiro byabereye muri Great Hall of the People i Beijing mu murwa mukuru w’u Bushinwa.

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bisanganywe umubano, n’ubushuti bushingiye ku bukungu, uburezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucuruzi, inganda n’ubwikorezi.

Muri uru ruzinduko Perezida Paul Kagame akazanahura n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afrika mu Bushinwa, bikaba biteganyijwe ko azabasobanurira ibijyanye n’amavugururwa y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe.

Uru ruzinduko rwa perezida wa republika rwabanjirijwe n’inama y’abashoramari bo mu rwanda bagiranye n’abo mu bushinwa kuri uyu wa kane.

Perezida Kagame yageze i Beijing avuye muri Hong Kong aho ku wa kane yayoboye inama ku muyoboro mugari w’itumanaho, Broadband Commission, anahura n’umuyobozi w’ikigo cya Huawei cyanasinyanye n’u Rwanda, amasezerano y’ubufatanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa