skol
fortebet

Perezida Mugabe yahaye gasopo abahatanira kumusimbura

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yabwiye ibihumbi by’ abamushyigikiye bo mu ishyaka akomokamo ZANU PF ko abizi neza ko hari bamwe mu bayobozi bakuru batakimushaka.
Ibi Perezida Mgabe yabivuye mu nama idasanzwe y’ ishya riri kubutegetsi muri Zimbabwe. Ni inama ngaruka mwaka. Muri iyi nama Perezida Mugabe yatunze agatoki abayobozi b’ ishyaka ZANU PF abashinja kurwanira imyanya y’ ubutegetsi. Avuga ko uku kurwanira ubutegetsi ari umuco mubi badukanye wo kutubaha.
Hashize igihe mu ishyaka ZANU (...)

Hashize igihe mu ishyaka ZANU PF harimo akavuyo gashingiye ku guhitamo uzasimbura Umukambwe Robert Mugabe w’ imyaka 93.

Perezida Robert Mugabe ni umwe mu bakuru b’ ibihugu bamaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa