skol
fortebet

Perezida Mugabe yirengagije ukuri, yemeza ko Zimbabwe ariyo ya kabiri iteye imbere muri Afurika

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yirengagije ibimenyetso byose biriho bigaragaraza ukuri avuga ko avuga ko Zimbabwe aricyo gihugu cya Kabiri giteye imbere muri Afurika nyuma y’ Afurika y’ Epfo.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’ Isi (World Economic Forum), kuri iyi nshuro iyi nama yateraniye Durban mu burasirazuba bw’ Afurika y’ Epfo yibanze ku bukungu bw’ Afurika.
Nubwo kuva muri 2000 Zimbabwe yugarijwe n’ ikibazo gikomeye cy’ (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yirengagije ibimenyetso byose biriho bigaragaraza ukuri avuga ko avuga ko Zimbabwe aricyo gihugu cya Kabiri giteye imbere muri Afurika nyuma y’ Afurika y’ Epfo.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’ Isi (World Economic Forum), kuri iyi nshuro iyi nama yateraniye Durban mu burasirazuba bw’ Afurika y’ Epfo yibanze ku bukungu bw’ Afurika.

Nubwo kuva muri 2000 Zimbabwe yugarijwe n’ ikibazo gikomeye cy’ ubukungu butifashe neza, ubwo yasubizaga ikibazo kibaza uko ubukungu bw’ ibihugu bihagaze yanyomoje amakuru avuga ko Zimbabwe ikennye.

Ati “Nyine ibyo ntabwo ari ukuri, ntabwo turi igihugu gikennye, nta n’ ubwo turi Leta yoroheje. Amerika ni Leta yoroheje kuko ipfukamira u Bushinwa”

Yakomeje agira ati “Zimbabwe nicyo gihugu giteye imbere cyane muri Afurika inyuma y’ Afurika y’ Epfo. Ndagira ngo mumbwire igihugu igihugu cyateye imbere kugeza ku rugero twagezeho muri Zimbabwe”

Jeunes Afrique dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuva muri 2000 ubukungu bwa Zimbabwe bwahungabanye bikomeye bigatuma miliyoni 15 z’ abaturage babura akazi. Ibi bivuze ko 90% by’ abaturage ba Zimbabwe zatagira akazi. Nubwo bimeze gutyo ariko bake bagafite bahembwa 80% by’ ingengo y’ imari y’ igihugu.

Perezida Mugabe w’ imyaka 93 ayoboye Zimbabwe kuva yabona ubwigenge muri 1980, nubwo ubukungu bw’ iguhugu cye butifashe neza ntibimubuza gutangaza ko azongera akiyamariza kukiyobora mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa