skol
fortebet

Perezida Museveni yagaragaye yicaye kuri Moto atwawe n’umugore [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Feb 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni yagaragaye mu karere ka Kabarole yicaye kuri moto atwawe n’umugore witwa Doreen Kobusinge ukuriye ishyirahamwe ry’abamotari ryitwa Kabarole Women Boda Boda Riders’ Association.

Sponsored Ad

Perezida Museveni waherukaga kuvugwa cyane ubwo yari mu rugendo rwo kwibuka ibihe ingabo za NRM zaciyemo mu rugendo rwo guhirika ku butegetsi umunyagitugu Milton Obote mu mwaka wa 1986,yagaragaye yicaye kuri moto atwawe n’umugore.

Nkuko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze,Perezida Museveni yakiriwe n’iri shyirahamwe ry’abagore ubwo yari agiye muri Rwenzori Investment Expo 2020.

Perezida Museveni yashimiye aba bagore bishyize hamwe bagafashanya kubona moto zabo zo kubafasha gutwara abagenzi bakabona amafaranga yo kwiteza imbere.

Perezida Museveni yavuze ko imyumvire y’aba bagore ariyo Uganda ikeneye ndetse biteguye kubatera inkunga.

Kuwa 29 Mutarama 1986 nibwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yafashe ubutegetsi amazeho imyaka 34.


Ibitekerezo

  • agenda kuki moto ntacasque we numuhetse !!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa