skol
fortebet

Perezida Museveni yahishuye uburyo nta mukene watorwa ngo ayobore abaturage

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko i Entebbe muri Uganda, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko umukene adakwiye gutorwa ngo ayobore abaturage.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Museveni yabitangarije Entebbe kuri uyu wa Gatatu, avuga ko kugira abayobozi bakennye mu gihugu ari byo bitera bamwe muri bo kwiba umutungo wa leta.

Muri ibi birori, Perezida Museveni yabwiye urubyiruko ko kugira ngo uhagarariyre abacuruzi ugomba kuba uri umucuruzi, wayobora abahinzi ukaba uzi guhinga n’uburyo wafasaha bagenzi bawe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi bityo igihugu nacyo kikabyungukiramo. Yagize ati:

Sinkunda abayobozi b’akennye. Ese ubundi umukene aba ashaka kuyobora iki? Iyo uyoboye uba ugomba kuvugira abaturage uyoboye. Ukavugira abacuruzi kuko nawe ucuruza, wavugira abahinzi kuko nawe uhinga. Igihe ntacyo ukora uba wumva wayobora ute?

Perezida Museveni yakomeje avuga ko kugira abayobozi bakennye akenshi biba nko kubikoreza umusaraba, ari naho hava ibitekerezo byo kunyereza amafaranga aba yagenewe guteza imbere abaturage.

Museveni yakomeje yibutsa uru ruyiruko ko kuyobora ari inshingano itoroshye nk’uko rubitekereza, anababwira ko ushaka kuba umuyobozi w’abaturage atangirira ubuyobozi kubo babana bya hafi.

Agaruka ku bikorwa biteza imbere urubyiruko muri Uganda, Minisitri w’Umurimo n’Iterambere rusange, Frank Tumwebaze yavuze ko Minisiteri ayobora yakiriye imishinga irenga 20361 y’urubyiruko. Iyi mishinga ikazakurwamo imyiza kurusha indi izaterwa inkunga y’amashilingi miliyari 162.

Ibi Perezida Museveni abitangaje nyuma yuko ishyaka rye National Resistance Movement (NRM) rimwemeje nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihuvgu ateganyijwe muri Mutarama 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa