skol
fortebet

Perezida Museveni yakoreye agashya urubyiruko rwitabiriye kwiyamamaza kwe

Yanditswe: Monday 16, Nov 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni uri kwiyamamariza kuyobora iki gihugu manda ya 6,yakoze agashya ku munsi w’ejo ubwo yatereraga pompaje urubyiruko rwari rwaje kumushyigikira muri Arua.

Sponsored Ad

Nkuko Museveni yabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ze,kuri iki cyumweru yiyamamarije kuri Muni University muri Arua asoza icyumweru cye cya mbere, hanyuma abanyeshuri bamusaba ko abereka imbaraga niko kujya hasi abaterera Pompaje karahava,ahabwa amashyi y’urufaya.

Museveni ugira udushya twinshi yanditse kuri Twitter ati “Ubwo nari kuri kaminuza ya Muni iherereye Arua ku munsi w’ejo,Abuzukuru bansabye ko nabereka imbaraga.”Yahise ashyira hasi amashusho ari gutera pompaje nyinshi abandi bamukomera amashyi.

Muri Mata uyu mwaka, nabwo perezida Museveni yagaragaye mu mafoto n’amashusho atanga urugero rw’uko abantu bakora siporo batavuye mu ngo zabo,aho yari mu biro bye yambaye imyenda ya siporo arimo akora pompaje.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho(video) akora siporo yanyujije kuri Twitter, Museveni yagize ati “Ejo nabwiye abantu ko atari byiza kujya muri siporo bakoze amatsinda kubera ko byabaviramo ibyago muri iki gihe cya Covid-19. Ntugomba gusohoka kugira ngo ukore imyitozo ngororamubiri. Aha ngiye kubereka uko bikorwa utavuye mu rugo ukirinda”.

Museveni yatanze urugero nk’urwo nyuma y’aho kuwa 8 Mata 2020 yanyujije ubutumwa kuri Twitter yihaniza abantu ngo yabonye bazenguruka hirya no hino bakora siporo aho yahise asaba ko bigomba guhagarara.

Yagize ati “Ibi bigomba guhagarara. Niba ushaka kunanura umubiri,wabikorera iwawe mu rugo. Ejo nzabereka uko bikorwa. Nzabereka amashusho”.

Perezida Museveni, kuri ubu ufite imyaka 76 y’amavuko, amaze imyaka isaga 34 ategeka Uganda - guhera mu mwaka wa 1986.

Muri 2018 nibwo Urukiko rushinzwe kubungabunga itegekonshinga rwa Uganda, rwanzuye ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemerewe kongera kwiyamamaza ku nshuro ya gatandatu ndetse nawe ntiyatenguha ishyaka rya NRM yemera kwiyamamaza mu matora ya 2021ahanganye n’abarimo Depite Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine

Guhindura itegekonshinga rya Uganda byemejwe n’inteko ishingamategeko mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2017, hakurwaho ikigero cy’imyaka 75 y’amavuko nka ntarengwa ngo umuntu abe yakwiyamamariza kuba perezida wa Uganda.

Mbere, hari hasanzwe hariho manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe kuri perezida wa Uganda. Ariko ibi byakuweho n’inteko ishingamategeko mu mwaka wa 2005.
Museveni natorerwa indi manda y’imyaka itanu, azategeka iki gihugu imyaka hafi mirongo ine, ashobora no kurenza abyifuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa