skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yahakanye imvugo y’uko u Rwanda ari urwiyorobetsi ariko yongera kurwibasira

Yanditswe: Saturday 26, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, yatangaje ko atigeze avuga ko u Rwanda ari urwiyorobetsi, gusa avuga andi magambo akomeye kuri iki gihugu kiri mu majyaruguru y’icyo ayoboye.

Sponsored Ad

Ni igisubizo yatangiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, mu Ntara y’Ubutegetsi ya Gitega mu Burundi, aho Perezida Evariste Ndayishimiye ati:

Njyewe sinigeze mvuga ko u Rwanda ari igihugu cy’icyiyorobetsi. Navuze ko u Burundi bwumvikana n’ibihugu bitari ibyiyorobetsi, ni ukuvuga ibihugu bitari ibyiyorobetsi ni byo tuzumvikana. Ibitwiyorobekaho, ntibikunda.

Wowe wagendana n’umugenzi, ngo tugiye gusangira agacupa, uzi yuko aza kugushyiriramo ishyano? Ugahita uvuga ngo ni sawa, ngo ni umugenzi, tujye gutemberana? Ngo ni uko we yakubwiye ngo tujye gutemberana, naho yaguteze umutego.

Yavuze ko ahubwo icyo bazi ari uko, abanyabyaha b’u Rwanda iyo babafashe bahungiye mu Burundi, babasubiza u Rwanda. Ati: “Duhita tuzisubiza (inkozi z’ikibi nk’uko yabivuze) birazwi, turazisubiza n’amahanga areba.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yahinduye imvugo, avuga ko ariko batarabona Guverinoma y’u Rwanda yoherereza u Burundi abanyabyaha, ikaba impamvu ituma umubano w’ibihugu byombi ukomeza kuba mubi. Yahereye aho maze abaza ati:

Nimutubwire, mumaze kubona kangahe [ko tubabona] barasubiza? Rero nibaza ko ibyo bitagoye. Biroroshye nibakore ibya kibanyi urebe ko bidakunda. Bihita bigenda neza.

Yavuze ko abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015 n’abakoze ibindi byaha bari mu Rwanda. Ati:

Ingorane ziri ku kibazo cy’u Rwanda. Nta Murundi n’umwe utabizi, n’ikimenyimenyi uno munsi bamwe bahiritse ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika inzu, bagatwika imodoka, n’ubu bibereye hariya mu Rwanda, bamerewe neza.

Mu ntangiriro za Kanama 2020, ubwo Perezida Ndayishimiye yari yasuye Intara ya Kirundo, ni bwo yatangaje ko batifuza kubana n’ibihugu bikoresha uburyarya, by’ibyiyorobetsi, byashyize ihwa mu kirenge kugira ngo barikandagireho.

Ibyo bihugu Perezida Ndayishimiye yavuze ngo ni “ibisa n’ibyafashe bugwate impunzi z’Abarundi kugira ngo zihishire abasize bakoze amarorerwa mu 2015.

Aho hasigaye hibazwa ibyo bihugu uyu Mukuru w’Igihugu yashatse kuvuga, abasengura bashyira u Rwanda imbere muri byo. Gusa amaherezo Perezida Ndayishimiye ahakanye avuga ko atigeze aruvuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa