skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yasobanuye impamvu atitabiriye inama Perezida Tshisekedi yamutumiyemo we na bagenzi be

Yanditswe: Tuesday 29, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuwa 25 Nzeri 2020 yasobanuye byinshi ku nama y’Abakuru b’Ibihugu yagombaga kubera mu mujyi wa Goma, yatangaje ko atazayitabira.

Sponsored Ad

Tariki ya 12 Nzeri habura amasaha make ngo iyi nama ibe tariki ya 13, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yatangaje ko Perezida Ndayishimiye atazayitabira bitewe n’izindi gahunda afite mu Burundi.

Mu kiganiro uyu Mukuru w’Igihugu yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye ko Perezida Tshisekedi yari yabatumiye ngo bahure nk’inshuti, nta rwego iherereyeho ku buryo umwe utari kuyibonekamo bitari kubuza abandi kuyikora.

Ati: "Ni inama nk’uko wabwira inshuti mwumvikana uti nimuze duhure, tuganire ku bibazo bimwe bimwe. Icyo gihe rero, umuntu abonye uburyo iyo nama yatumiwe, urabona ko ari inama iragira urwego. Iyo rero inama atari iy’urwego, batavuga ngo uyu ntiyasibye cyangwa yasibye, ufite umwanya wese arayitabira kuko ni byiza ko abantu bahura."

Yakomeje ati: "Iyo hari uwabuze uburyo, ntibibuza ko inama ikomeza kuko murumva ko rutaba ari urwego."

Perezida Ndayishimiye yavuze ko inzego zitandukanye mu Burundi zikiri nshyashya, bafite byinshi cyane byo gukora, iyi ikaba impamvu yatumye avuga ko atazitabira iyi nama.

Gusa ngo yumvikanye na Perezida Tshisekedi, yemera ko azohereza mu Burundi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marie Tumba Nzeza akamuha ubutumwa igihugu cye cyari kigenewe muri iyi nama.

Nyuma yo gutangaza inshuro ebyiri ko iyi nama yasubitswe, Minisitiri Tumba yavuze ko igihe izabera, izifashisha ikoranabuhanga rya video-conference. Ndayishimiye yabajijwe niba yo ateganya kuyitabira, atangaza ko azayitabira mu gihe abaturage bamuhaye umwanya.

Iyi nama yatumiwemo Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida Lourenço wa Angola na Ndayishimiye w’u Burundi. Ibyo babombaga kuganiraho birimo umutekano mu Karere, ubukungu, ubucuruzi n’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa