skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yijeje Abarundi kubaka Leta buri wese yibonamo anaha impanuro ibihugu by’abaturanyi

Yanditswe: Thursday 18, Jun 2020

Sponsored Ad

Perezida mushya w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52 yatangaje ko agiye kubaka Leta buri Murundi yibonamo ndetse asezeranya abo bari bahanganye ko bazafatanya kubaka igihugu,n’ibindi.

Sponsored Ad

Mu ijambo yagejeje ku banyagihugu nyuma yo kurahirira kuyobora u Burundi kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2020,Perezida Ndayishimiye yijeje Abarundi ko azubaka Leta buri wese yibonamo.

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko aje gushinga leta ya kibyeyi, ibereye buri wese kandi yumva bose, ahamagarira Abarundi bahunze gutahuka.

Perezida Ndayishimiye yijeje Abarundi ko azanoza umubano n’amahanga ariko ushingiye ku kubahana.

Perezida Ndayishimiye yijeje Abarundi kwishyira bakizana mu gihugu cyabo no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

Yagize ati: "Ntimugire ubwoba nzi ibintegereje…Kugira nemere ko Uburundi bwabonye ubwigenge koko, ni uko Umurundi wese agira ijambo.

Kugira ijambo ariko si ukujya mu mirwano no kwigaragambya mu mihanda, ibyo babyita kwiha ijambo kandi mu mico y’Ikirundi kirazira, Abarundi bahana ijambo bakaganira".

Ibiganiro hagati y’Abarundi

Bwana Ndayishimiye yasabye ko nta mahanga yasubira kwivanga mu bireba Abarundi ngo arabashakira ibiganiro na leta, ahubwo bo bazajya biganirira na leta bonyine. Ati: "Abashaka ibiganiro n’ejo baza ariko bibuke umugani uvuga ngo ’tuganira dukora, dukora tuganira’".

Yijeje Abarundi bose abari mu gihugu n’impunzi kugira ijambo mu gihugu. Ati: "Guhera ubu ibyo gushwana nibihagarare…Abagiye kuturega mu mahanga bageze kuki? Nibagaruke nyabuna bareke kwiha amenyo y’abasetsi.".

Yijeje impinduka mu butegetsi, avuga ko abaturage batazatekereza ko abanyepolitiki aribo bagera hejuru kubarusha.

Ati: "Ntihagire uwumva ko hari ugerayo kurusha undi, Abarundi bose barangana imbere y’amategeko natwe turi aha ngaha guhagararira ayo mategeko".

Yavuze ko hagiye gushyirwaho abayobozi bo gufasha abenegihugu, ati "ntihagire Abarundi bagwa mu mutego w’abanyapolitiki ngo ejo niwe uzangeza aho nifuza".

Ati: "Ndabamenyesha ko waba mu ishyaka cyangwa utaribamo, ufite uburenganzira bwo kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwaa by’igihugu, haba mu buyobozi cangwa mu bikorwa ibyo ari byo byose".

Perezida Ndayishimiye avuga ko imvugo ngo ’amashyaka atavuga rumwe na leta’ itazongera gukoreshwa mu Burundi. Ati: "Utavuze rumwe na leta y’Uburundi wavuga ururimi rw’iyihe leta?".

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibinyamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bitazifuza kwegera leta ngo baganire "bizaba bifite undi shebuja".

Mu byerekeye imibereho myiza y’abaturage yijeje abageze mu za bukuru ko bagiye kujya bavuzwa ku buntu banahabwe umushahara ungana n’uwo bahabwaga bakiri ku kazi.

Yijeje ko hazubakwa ibitaro muri buri komine ndetse n’umusaruro uva mu buhinzi ngo ntuzaba gusa uwo kurya gusa ahubwo uzaba n’uwo gucuruza.

Yavuze ko yafashe bimwe mu bitekerezo byiza mu migambi n’imigambi yabo bari bahanganye mu matora, ndetse azabahamagara ngo yumve ibyo yafatanya nabo gushyira mu bikorwa ku neza y’Abarundi.

Ati "Nzayobora abantoye n’abatarantoye. Nanashimye imwe mu migambi y’abo twahatanye,nzabegera turebe uko twayinonosora. Umwenegihugu wese agomba kugira ijambo mu miyoborere y’igihugu cye yaba uri mu gihugu,mu mahanga n’impunzi."

Ububanyi n’Amahanga

Perezida Ndayishimiye yavuze ko amahanga akwiriye kumenya ko Uburundi ari igihugu gifite ibyo gikeneye ariko nacyo gifite ibyo gitanga.

Yaneguye imyitwarire y’ibihugu bikomeye byafatiye ibihano u Burundi, avuga ko ibyo leta yabivanyemo isomo ryo kongera umusaruro w’igihugu.

Yagize ati: "Hatariho ububanyi bushingiye ku kubahana, kuzuzanya… ibyo twakora byose mu byerekeye gufashanya mu iterambere byaba bigoye".

Perezida Ndayishimiye yashimye umubano n’imikorere y’amashyirahamwe ahuza ibihugu by’akarere anashishikariza ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika gufungura isoko rusange nk’umusaruro w’Abanyafrika.

Ati: "Natwe ibyo dukora byose dukeneye gukorana n’amahanga mu bice bitandukanye.Ibyo tutumva kimwe ntibyabonerwa umuti mu gukoresha igihagararo, ibiganiro niyo nzira yonyine yo kumwikana no kugirana inama".

Ati "Ububanyi twifuza ni uko nta bihugu byaza byiyitirira amahanga kugira ngo bikumire ibindi no kubifatira ibihano bikarishye.

Ndayishimiye yasabye ibihugu bya Afrika kwirinda inama mbi zibaryanisha na benewabo.

Ati"Ku bwacu twifuza kubana nk’Abanyafrika aho kuba abanyamahanga, tukugurura amarembo, tukubaka ibiraro biduhuza.”

Icyo asaba ibihugu by’abaturanyi

Bwana Ndayishimiye yasabye ibihugu nituranye n’u Burundi kudafasha Abarundi bafite imigambi yo gusenya Uburundi.

Ati: "Dusabye ibihugu duturanye kuba abazimyamuriro koko ’kuko umugabo umumwera ubwanwa bwaca akakumwera ubundi’, tubasabye rero kuba abazimyamuriro".

Coronavirus

Bwana Ndayishimiye yavuze ko bashimira Imana ko abantu benshi batarafatwa n’iki cyorezo ko na bamwe mu bafashwe bamaze gukira.

Ati: "Turasaba Abarundi gufata ingamba zose zishoboka ngo ntihagire usubira kwandura icyo kiza".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa