Kigali
dnd

Perezida Putin yasuye Syria inshuti magara ya Iran mu rugendo rutunguranye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 January 2020 Yasuwe: 6006

Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yakoreye uruzinduko rudasanzwe muri Syria, guhura na mugenzi we Bashar al-Assad nyuma y’iminsi mike inshuti yabo Iran ikozwe mu jisho na USA.



Nyuma y’igihe Uburusiya bufasha bikomeye Syria,Perezida Putin yasuye iki gihugu mu ruzinduko rwagizwe ibanga rikomeye ariko rwatumye benshi bacika ururondogoro kuko ruje nyuma y’iminsi mike igihugu cya Iran gusanzwe ari inshuti ya Syria gikozwe mu jisho na US aho umujenerali wacyo wari umunyacyubahiro ukomeye Qassem Soleimani yiciwe.

Amakuru aturuka I Damascus mu murwa wa Syria nuko Vladimir Putin yahuye n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida Bashar al- Assad n’itangazamakuru rya Leta.

Uru rugendo rwa Putin n’urwa kabiri akoreye muri iki gihugu cyayogojwe n’intambara guhera mu mwaka wa 2015, aho Uburusiya bwohereje ingabo zo gufasha Assad.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho Amerika igabiye ibitero muri Iraq ikica Gen. Qassem Soleimani wafatwaga nk’umuyobozi wa kabiri wa Iran nayo isanzwe ari inshuti ya Syria.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov,yavuze ko aba baperezida bombi baganiriye kuri raporo zitandukanye z’ingabo mu duce dutandukanye twa Syria.

Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya SANA ntibyigeze bitangaza byinshi ku ruzinduko rwa Putin gusa byavuze ko yahuriye na Assad mu birindiro by’ingabo z’Uburusiya mu mujyi wa Damascus.

Putin yaherukaga gusura Syria muri 2017 aho yavuze ko akazi ingabo ze zahawe muri Syria kakozwe neza ndetse uyu munsi yavuze ko igice kinini cya Syria cyagaruwe n’izi ngabo.

Andi makuru aravuga ko Putin yaba yagiye muri Syria kwiga uko Uburusiya,Iran,Iraq na Syria bashinga ikigo cy’ubutasi bahuriyeho kigamije kurimbura ISIS.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abarundi benshi bagaragaje uko bakiriye imperekeza y’ikirenga yasabiwe...

Kuwa 21 Mutarama 2020 nibwo inteko ishinga amategeko y’Uburundi yemeje ko...
23 January 2020 Yasuwe: 2688 3

Perezida Tshisekedi yabwiye amagambo akomeye abakomeje gukwirakwiza ibihuha...

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi yavuze ko mu gihe cyose azaba ari Perezida...
20 January 2020 Yasuwe: 4723 0

U Rwanda rwafunguye ambasade mu gihugu cya Maroc [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Mutarama 2020,I Rabat muri Maroc hafunguwe...
15 January 2020 Yasuwe: 2300 0

Larousse yashinjwe gukoresha imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi...

Umwunganizi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté...
15 January 2020 Yasuwe: 924 0

Iran yafunze uwayisebeje agashyira hanze amashusho agaragaza Uko yarashe ya...

Irani yatangaje ko yafunze umuntu wafashe amashusho agaragaza uko ya ndege...
15 January 2020 Yasuwe: 4164 0

Biravugwa ko Leah Karegeya wari ukuriye akanama k’impuguke muri RNC...

Madame Leah Karegeya wari ukuriye akanama k’impuguke muri RNC biravugwa ko...
14 January 2020 Yasuwe: 6618 1