skol
fortebet

Perezida rukumbi w’ umugore wari usigaye muri Afurika yeguye

Yanditswe: Sunday 18, Mar 2018

Sponsored Ad

Umukuru w’ igihugu w’ umugore wari usigaye muri Afurika wayoboraga igihugu cya Mauritia Ameenah Gurib-Fakim yamaze kwegura kuri uyu mwanya azava muri Perezidansi ku wa Gatanu nk’ uko umunyamategeko we yabitangaje.
Madamu Gurib-Fakim ashinjwa gusesagura umutungo gusa we arabihakana. Ku wa Gatandatu , ubwo hari hashize umunsi umwe ateye utwatsi ibyo kwegura kwe, umunyamategeko we Yusuf Mohamed yabwiye itangazamakuru ko uyu muperezida agiye kwegura.
Nta tangazo uyu muperezida arashira (...)

Nta tangazo uyu muperezida arashira ahagaragara gusa Minisitiri w’ Intebe w’ iki gihugu yavuze ko uyu mugore yakabaye yaregute ku wa mbere w’ iki cyumweru gishojwe.

Ikinyamakuru L’ express cyo muri Mauritania ku wa kwa Kabiri cyasohoye inkuru ivuga ko uyu mugore w’umuhanga muri siyansi yakoresheje ikarita ya banki yahawe n’Umuryango Mpuzamahanga ukora ibikorwa by’ubugiraneza, Planet Earth Institute, PEI, akagura imirimbo n’imyenda mu Bwongereza.

Uyu muryango uvuga ko watanze iriya karita kugira ngo ijye ifasha uyu muyobozi mu kwishyura ingendo mu gihe agiye mu bikorwa byo guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Afurika.

Ibiro bya Gurib-Fakim byatangaje ko uyu mugore afite indi karita imeze nk’iriya kandi yo muri banki imwe hanyuma akoresha atabishaka amafaranga yo ku ikarita ya PEI.
Byongeyeho ko ibihumbi 27 by’amadolari yasubijwe ndetse ko Gurib-Fakim aziregura yishingikirije amategeko.

PEI mu Bwongereza yabwiye BBC ko uyu mugore yasubije ariya mafaranga yakoresheje agura imyenda akaba yarahawe ishami ryayo muri Mauritania.

Perezidansi irabihakana ikavuga ko icyabayeho ari ugukoresha ikarita isa n’ iyariho ayo mafaranga yari agenewe guteza imbere uburezi ariko amafaranga yakoreshejwe ari aye bwite.

Uretse Madamu Gurib-Fakim abandi bagore babaye abaperezida muri Afurika ni Joyce Mbanda wayoboye Malawi na Ellen Johnson Sirleaf wategetse Liberia kuva muri 2006 kugeza muri Mutarama uyu mwaka wa 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa