skol
fortebet

Perezida Trump arageza ijambo ku bayisilamu muri Arabia Sawudite

Yanditswe: Sunday 21, May 2017

Sponsored Ad

Trump n’umugore we Melania bakiriwe n’umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud (iburyo)
Perezida wa Amerika Donald Trump arageza ijambo ku idini ya Isilamu muri Arabia Saudite aho ari mu ruzinduko kuva kuwa gatandatu.
Iri jambo aza kugeza ku inama y’ibihugu byinganjemo abayisilamu mu murwa mukuru Riyadh, byitezwe ko riza kwibanda ku ngamba zo guhangana n’ubutagondwa bushingiye ku idini n’ingengabitekerezo zitihanganira abandi.
Bwana Trump yabanje kubonana n’abayobozi b’ibihugu by’abarabu ku giti (...)

Sponsored Ad

Trump n’umugore we Melania bakiriwe n’umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud (iburyo)

Perezida wa Amerika Donald Trump arageza ijambo ku idini ya Isilamu muri Arabia Saudite aho ari mu ruzinduko kuva kuwa gatandatu.

Iri jambo aza kugeza ku inama y’ibihugu byinganjemo abayisilamu mu murwa mukuru Riyadh, byitezwe ko riza kwibanda ku ngamba zo guhangana n’ubutagondwa bushingiye ku idini n’ingengabitekerezo zitihanganira abandi.

Bwana Trump yabanje kubonana n’abayobozi b’ibihugu by’abarabu ku giti cyabo - barimo Perezida Sisi wa Misiri n’umwami wa Bahrain.

Umunyamakuru wa BBC ukurikirana amakuru yerekeranye n’umutekano aravuga ko uko ijambo rya Trump riza kwakirwa biza guterwa n’ibirikubiyemo ndetse n’ijwi aza kurivugamo.

Ibyemezo bya Perezida Trump byo kubuza abagenzi bava mu bihugu birindwi byiganjemo abayisilamu byarakaje benshi mu bihugu byinganjemo idini ya Kiyisilamu.


Trump n’umugore we bageze i Riyadh kuwa Gatandatu mu gitondo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa