skol
fortebet

Perezida Trump ashaka guhura na Perezida wa Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Tuesday 02, May 2017

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko yiteguye guhura na Perezida wa Koreya ya Ruguru bakagira byinshi baganira.
Ibi abitangaje nyuma y’ aho mu minsi ishize Umushumba wa Kiriziya gatolika yatangaje ko ibibazo biri hagati y’ Amerika na Koreya ya Ruguru byakemurwa binyuze mu nzira y’ ibiganiro. Ni mu gihe kandi Amerika yakomeje kwiyambaza igihugu cy’ u Bushinwa ngo bashake umuti ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje gukora no kugerageza ibisasu kirimbuzi u Bushinwa (...)

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko yiteguye guhura na Perezida wa Koreya ya Ruguru bakagira byinshi baganira.

Ibi abitangaje nyuma y’ aho mu minsi ishize Umushumba wa Kiriziya gatolika yatangaje ko ibibazo biri hagati y’ Amerika na Koreya ya Ruguru byakemurwa binyuze mu nzira y’ ibiganiro. Ni mu gihe kandi Amerika yakomeje kwiyambaza igihugu cy’ u Bushinwa ngo bashake umuti ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje gukora no kugerageza ibisasu kirimbuzi u Bushinwa bukagaragaraza ko icyo kibazo cyakemurwa binyuze mu biganiro.

Aganira n’ikinyamakuru Bloomberg, yatangaje ko bizaba binejeje umunsi azaba yahuye na Kim Jong-Un wa Koreya ya Ruguru, igihugu Amerika ishinja kugerageza ibisasu bya kirimbuzi mu buryo butemewe.

Mu gihe Trump we avuga ko akeneye kubonana na Kim, umuvugizi we muri White house, yatangaje ko bidakwiye ko perezida wabo yahita ahura n’u wa Korea ya Ruguru, ikiza ngo ni uko yabanza akagabanya ibikorwa byo kugerageza ibisasu.

Korea ya Ruguru, ikomeje umugambi wayo wo kugerageza ibisasu byayo, nyuma yaho ivugiye ko nta muntu numwe uzayitambika ayibuza, bati: “ahubwo tuzajya tubigerageza buri cyumweru”, ibi bishengura Leta zunze ubumwe za Amerika

Kubera aya magambo y’ubwishongore ya Korea ya Ruguru, Amerika yatangiye kwitegura urugamba, ibanza kugeza ubwato bwayo bugwaho indege z’intambara ku butaka bwa Korea y’Epfo bibanye neza, irongera igezayo ubundi buca munsi y’inyanja ndetse inashinja inkingi izashyiraho radari zo guhagarika ibisasu bya Korea ya Ruguru, ibaye ishatse kubitera aharenze ubutaka bwayo.

Korea ya Ruguru ishinja Amerika agasuzuguro no gutsikamira amahanga ari nako yica abantu b’inzirakarengane, ibi ikabiheraho ivuga ko izakora ibyo igomba itataye kuri ako gasuzuguro ivuga kuri Amerika.

Iyi ntambara ikomeje gututumba niyo abenshi basesenguramo intambara ya 3 y’isi mu gihe yaba ibaye, dore ko hari ibihugu by’ibihangange ku isi biyiri inyuma, nka USA, Uburusiya, Ubushinwa, Koreya zombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa