skol
fortebet

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Yanditswe: Thursday 18, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Sudani, Omar al Bashir, ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku byaha akekwaho by’intambara, yatumiwe na Arabia Soudite mu nama Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump.
Iyo nama izahuza abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, izahuza Perezida Trump n’abayobozi b’ibihugu by’Abarabu n’ibifite umubare munini w’aAbayisilamu.
Ubuyobozi bwa USA bwagaragaje kutishimira icyemezo cyo gutumira Bashir , aho buvuga ko abashakishwa na ICC badakwiriye kwemererwa (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Sudani, Omar al Bashir, ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku byaha akekwaho by’intambara, yatumiwe na Arabia Soudite mu nama Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump.

Iyo nama izahuza abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, izahuza Perezida Trump n’abayobozi b’ibihugu by’Abarabu n’ibifite umubare munini w’aAbayisilamu.

Ubuyobozi bwa USA bwagaragaje kutishimira icyemezo cyo gutumira Bashir , aho buvuga ko abashakishwa na ICC badakwiriye kwemererwa kugenda mu mahanga.

Perezida Trump azaba ari muri Arabie Saoudite kuva kuri uyu wa Gatandatu, urugendo rwa mbere azaba agiriye hanze y’igihugu kuva yatangira kuyobora USA muri Mutarama 2017.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani, Ibrahim Ghandour, we yatangarije BBC ko Bashir azajya muri Arabie Saoudite kuri uyu wa Gatanu .

USA nticana uwaka na Sudani, aho mu iteka rya mbere yashyizeho nk’Umukuru w’Igihugu, Trump yashyize Sudani ku rutonde rw’ibihugu birindwi abaturage babyo bakumiriwe muri Amerika mu minsi 90. Yari ku rutonde rumwe na Iran, Iraq, Libya, Somalia, Syria na Yemen.

Amerika kandi imaze igihe kinini ifatiye ibihano Sudani, byanayishegeshe cyane mu rwego rw’imari n’ubuzima nk’aho Abanyamerika batoroherwa no gushora imari muri Sudani kuko bitoroshye kuvanayo urwunguko rwabo bifashishije banki zo muri Amerika. Sudani kandi ntiyoroherwa no gutumiza imiti muri Amerika cyangwa mu Burayi.

Umwe mu bayobozi ba Leta Zunze ubumwe za Amerika yabwiye NBC News ko ubuyobozi bwa Trump budashyigikiye ubutumire cyangwa ingendo z’abantu ICC yashyiriyeho impapuro zo guta muri yombi.

Yakomeje agira ati "Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje aho zihagaze ku ngendo za Perezida wa Sudani Omar al-Bashir,”

"Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitashyize umukono ku masezerano ya Roma ari nayo masezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, dushyigikira cyane ko abantu bakekwaho Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, kimwe n’ibyabereye muri Darfour.”

Perezida Bashir ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwatanze impapuro za mbere zisaba ko atabwa muri yombi kuwa 4 Werurwe 2009, iza kabiri zitangwa kuwa 12 Nyakanga 2010. Ashakishwa hamwe na Guverineri wa Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru, Ahmed Haroun, icyo gihe we yari Minisitiri w’Umutekano.

ICC imukekaho ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu na Jenoside, byakorewe mu gace ka Darfur kuva mu 2003 nyuma y’uko inyeshyamba ziteye hejuru zivuga ko guverinoma ye yitaye ku barabu ikirengagiza ako gace.

Sudani ishinja USA kuba inyuma y’ishakishwa rya Bashir, hamwe bigahuzwa n’uko yaba yarimye peteroli Abanyamerika ikayiha abashinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa