skol
fortebet

Perezida Trump yababajwe nuko yimwe igihembo cya Nobel 2019 kigahabwa Minisitiri w’intebe wa Ethiopia

Yanditswe: Friday 10, Jan 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Amerika Donald Trump yabwiye abarwanashyaka b’aba Republicans ko yakoze ibitangaza ariko bakanga kumuha igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel umwaka ushize.

Sponsored Ad

Ubwo yiyamamaza kuwa Kane nimugoroba,Perezida Trump yabwiye abantu bari i Toledo muri Ohio ko yimwe iki gikombe mu magambo yakwirakwijwe kuri Twitter.

Yagize ati: "Ngiye kubabwira iby’igihembo cy’amahoro cya Nobel. Nakoze akazi, nkiza igihugu, nyuma numva ngo umuyobozi w’icyo gihugu ubu niwe wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel kuko yakijije icyo gihugu.

"Naravuze nti: "Reka! Ese ntacyo nabikozeho? ariko murabizi, ni ko bikorwa. Uko biri kose nakoze iby’ingenzi...nabujije ko haba intambara ikomeye, hari abo nakijije."

Ni inde yavugaga?

Nubwo nta zina yavuze ry’uwahawe icyo gihembo cy’amahoro cyangwa igihugu, nta gushidikanya ko perezida Trump yavugaga minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Abiy w’imyaka 43, niwe muyobozi wa guverinoma ukiri muto muri Afurika.

Yagiye ku butegetsi mu kwa kane 2018 hashize amezi igihugu kiri mu myigaragambyo yatumye uwo yasimbuye yegura.

Bwana Abiy yazanye impinduka zigamije ubwisanzure, arekura ibihumbi by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bafunze areka n’abari barahunze ubutegetsi bagaruka iwabo.

Yaretse itangazamakuru rikora mu bwisanzure anashyira abagore mu myaka imwe n’imwe ikomeye.

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize byatangajwe ko yatsindiye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, umukuru w’igihugu wenyine wagitsindiye kuva mu 2016 perezida Trump yajya ku butegetsi.

Kuki ari we wagitsindiye?

Komite itanga ibi bihembo yavuze ko Abiy yashimiwe "umuhate we mu gukemura ibibazo by’umupaka n’igihugu gituranyi Eritrea".

Ibi bihugu byabaye mu ntambara ikomeye hagati ya 1998 na 2000 yaguyemo abantu ibihumbi bibarirwa muri mirongo.

Nubwo mu 2000 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhagarika imirwano, byagumye mu bihe by’intambara hagati yabyo kugeza mu 2018 ubwo Abiy na Perezida Isaias Afwerki wa Eritrea basinye amasezerano y’amahoro.

Mu gihe cy’imyaka 20 umupaka wose w’ibihugu byombi wari ufunze, ibi byatandukanyije imiryango binahagarika ubuhahirane.

Kuva ayo masezerano y’amahoro yasinywa, Bwana Abiy yakomeje no kugira uruhare muri gahunda z’amahoro no mu bindi bihugu nk’uko iriya komite ibivuga.

Trump yafashije iki mu kugera ku masezerano hagati ya Ethiopia na Eritrea?

Urebye ntacyo.Amerika yagize uruhare ruto mu biganiro byagejeje kuri ayo masezerano.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), zifite ijambo rinini mu gace k’ihembe rya Afurika, nizo zagize uruhare runini mu guhuza impande zombi nk’uko umunyamakuru wa BBC wakoreraga muri Ethiopia Emmanuel Igunza abivuga.

Arabia Saoudite nayo yagize uruhare mu gutuma amakimbirane arangira.

Kuki Trump avuga biriya ubu?

Iki nicyo kitazwi neza, unarebye ko igihembo Nobel cyatanzwe mu kwezi 10 gushize, na Minisitiri Abiy akavuga ijambo ryo kucyakira i Oslo muri Norvege mu kwe gushize.

Ikindi,Trump ntiyigeze ashimira Abiy, gusa umukobwa we Ivanka Trump ukora nk’umujyanama we na Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga, bo barabikoze.

Perezida Trump yakomeje kwigamba ibikorwa yagezeho, harimo ibiganiro byo gusaba Korea ya ruguru kureka gucura intwaro kirimbuzi, no kuba ari we wari ukwiriye igihembo cy’amahoro cya Nobel.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa