addresiya
Kigali
startimes

Perezida Trump yandikiye ibaruwa yuzuyemo umujinya umuyobozi w’inteko ya Amerika uramweguza kuri uyu wa Gatatu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 December 2019 Yasuwe: 3538

Perezida Donald Trump yavuze amagambo akomeye ku gikorwa cyo kumweguza kugambiriwe mu ibaruwa irimo umujinya yandikiye umuyobozi w’inteko ya Amerika Madamu Nancy Pelosi amushinja "intambara kuri demokarasi ya Amerika"



Yagize ati: "Warushijeho gutesha agaciro ijambo ribi cyane, kweguza perezida!" ni bimwe mu byo yanditse mu ibaruwa yasohotse ejo kuwa kabiri.

Uyu munsi, mu nteko hateganyijwe itora ryo kweguza Trump kubera ibyo aregwa byo gushyira igitutu kuri Ukraine ku bw’inyungu ze za politiki.

Biteganyijwe ko ashobora kweguzwa, hagakurikiraho urubanza muri Sena.

N’ikizere gicye mu kugira icyo ahindura mu bitegerejwe kuri uyu wa gatanu, perezida Trump yakoresheje ibaruwa y’impapuro esheshatu ngo yamagane iki gikorwa na Madamu Pelosi usa n’ukiyoboye.

Trump yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza agenga kweguza perezida, kandi kinyuranyije n’uburenganzira butangwa n’itegeko nshinga, burimo gutanga ibimenyetso.

Perezida Trump yatumiwe ko komite y’inteko y’abadepite iri mu iperereza ku byo aregwa ngo atange ibimenyetso bimushinjura ariko we n’abanyemategeko be banze kwitaba iyo komite.

Madamu Pelosi yabwiye abanyamakuru ko atigeze asoma iyi baruwa ya Trump yose ariko yabonye icyo igambiriye kandi atekereza ko ari ibaruwa "mbi".

Mu itangazo rivuga ku itora ryo kweguza perezida ryasohowe na Madamu Pelosi yavuze ko inteko igiye "gushyira mu bikorwa ububasha bwayo ihabwa n’itegeko nshinga".

Ati: "Muri iki gihe gikomeye mu mateka y’igihugu cyacu, tugomba kubaha indahiro yacu yo gushyigikira no kurengera itegeko nshinga ryacu imbere y’abandi bose, bo mu mahanga cyangwa bo mu gihugu".

Mu ijoro ryo kuwa kabiri muri Amerika, habaye imyigaragambyo y’abashyigikiye kweguza perezida Trump mu mijyi itandukanye muri Amerika nka New York, Boston na Los Angeles.

Bamwe bari bafite ibyapa byanditseho ngo "Shyira hasi Trump" na "Rengera demokarasi yacu".

Trump araregwa ibi bituma ashobora kweguzwa; kugora inteko yanga gufatanya nayo mu iperereza ku byo aregwa, kubuza bamwe gutanga ubuhamya, guhisha inyandiko z’ibimenyetso no gushaka gukoresha ububasha bwe mu guhatira Ukraine gukora iperereza kuri mukeba we Joe Biden.

Inteko nitora yemeza ko yeguzwa nk’uko biteganyijwe,Trump araba abaye perezida wa gatatu wegujwe mu mateka ya Amerika.

Azahita ajya mu rubanza muri Sena, aho abasenateri bo mu mashyaka yombi bategekwa gukora nk’abakemurampaka bigenga.

Sena igizwe ahanini n’abo mu ishyaka rya perezida ry’abarepubulikani.

Uyiyoboye, umurepubulikani Mitch McConnell yakankamiye abademokarate mu cyumweru gishize ababwira ko abasenateri bazafatanya byimazeyo n’ikipe ya perezida mu rubanza bagatora banga icyemezo cy’inteko y’abadepite.

Chuck Schumer umusenateri w’umudemokarate yavuze ko, uru rubanza nirugera muri sena, buri umwe muri bo yongera kurahira "guca urubanza rutabogamye".

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble karemera

    Uyu Trump byaba byiza yeguye,kubera ko kuva na kera bamushinja ibyaha byinshi kimwe n’abandi ba politicians benshi ku isi. Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku,ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,guhangana,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

    5 months ago

Inzindi nkuru

Abapolisi bishe George Floyd bashinjwe ibindi byaha bishobora kubagiraho...

Hatangajwe ibirego bishya ku bapolisi bane birukanwe bari bahari ubwo...
4 June 2020 Yasuwe: 500 0

Burundi: Ndayishimiye watsinze amatora yise igicucu Agathon Rwasa wanze...

Perezida mushya w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye yanenze mugenzi we bari...
1 June 2020 Yasuwe: 3127 1

Burundi: Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora ya Perezida mu buryo...

Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Burundi yamaze gutangaza ibyavuye mu matora...
25 May 2020 Yasuwe: 2175 0

Burundi: Haratangazwa amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu matora adateye amatsiko...

Uyu munsi saa Munani z’amanywa, komisiyo ishinzwe amatora mu Burundi...
25 May 2020 Yasuwe: 1525 1

Burundi: Evariste Ndayishimiye yatangiye kwigaranzura abandi mu majwi...

Ibyavuye mu matora by’agateganyo byari bitegerejwe kuwa mbere cyangwa kuwa...
22 May 2020 Yasuwe: 6978 0

Burundi:Perezida Nkurunziza yagiye gutora uzamusimbura agenda ku igare...

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yakoze udushya ku munsi w’ejo ubwo...
21 May 2020 Yasuwe: 7912 0