skol
fortebet

Perezida Trump yatangiye kwirukana bamwe mu bayobozi bashatse kumugambanira ngo yeguzwe

Yanditswe: Saturday 08, Feb 2020

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Amerika yirukanye mu kazi abayobozi babiri bemeye kujya gutanga amakuru igihe inama ishinga amategeko yarimo imukoraho iperereza ngo yeguzwe.

Sponsored Ad

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishyirahamwe ry’ibihugu by’uburayi, Gordon Sondland, yagize ati "namenyeshejwe ko natumweho vuba na bwangu".

Hari hashize amasaha make Liyetena koloneli Alexander Vindman, umuhanga ku bijyanye na Ukraine yirukanywe mu biro by’umukuru w’igihugu, White House.

Hari amakuru avuga ko perezida Trump ashaka guhindura abakozi bo mu biro bye nyuma y’aho Sena ya Amerika imugize umwere mu rubanza rwo kumweguza kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Mu matora y’akataraboneka, Sena yemeje ko uyo mukuru w’igihugu wa Amerika wa 45 ateguzwa, nyuma y’amanyanga yashinjwe ku gihugu cya Ukraine.

Umuvandimwe w’impanga wa Liyetena koloneli Vindman, Yevgeny Vindman,yari umunyamategeko mukuru mu bunyamabanga bushinzwe umutekano, nawe yasubijwe mu rwego rushinzwe igisirikare ejo ku wa gatanu.

Ihagarikwa rya Sondland

Mu itangazo ryasohowe n’umwunganizi we mu mategeko, Bwana Sondland yagize ati: " Namenyeshejwe uyu munsi ko Umukuru w’igihugu yantumyeho vuba na bwangu, nyuma yo kumpagarika guhagarararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’ibihugu by’i Burayi.

Ndashimira umukuru w’igihugu ku cyizere yangiriye, umunyamabanga wa Leta Pompeo ku kuntu yambaye hafi, hamwe n’abakozi bose twakoranye neza cyane mu guhagararira Amerika mu muryango w’ibihugu by I Burayi.

"Nishimiye uburyo twakoranye. Ibyo twakoranye byabaye igikorwa nyamukuru mu mwuga wanjye".

Ihagarikwa rya Vindman

Umuvugizi wa Liyetena koloneli Vindman, David Pressman, yabwiye BBC ko umukiriya we "yasohowe mu biro by’umukuru w’igihugu aho yakoraga".

Mu itangazo yasohoye, yagize ati: "Nta munyamerika n’umwe utazi igituma uyu muntu yirukanywe mu kazi.

Liyetena koloneli Vindman yirukanywe kubera yavuze ukuri. Icyubahiro cye, n’uguhagararika ukuri, byateye ubwoba abayobozi".

Yongera ati: "Kuvuga ukuri byatumye Liyetena koloneli Alexander Vindman atakaza akazi ke no kubaho kwe".

Amakuru avuga ko Liyetena koloneli Vindman yari yabyukiye ku kazi ke nk’uko bisanzwe mu biro by’umukuru w’igihugu ejo ku wa gatanu.

Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko atishimiye Liyetena koloneli Vindman.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Uyu president agomba kuba agira inzika n’urwangano.Ni ubwa mbere numva president wa Amerika yihimura kubo badahuje ishyaka.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza. Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa