skol
fortebet

Perezida Trump yerekanye video arimo gukubita CNN [YIREBE]

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yerekanye videwo arimo gukubita umuntu ufite ku mutwe ibirango bya televiziyo y’ Abanyamerika CNN.
Aya mashusho Perezida Trump yashyize ku rubuga rwe rwa twitter ni amashusho yafashwe muri 2007 ubwo yari yagiye kureba imikino ya WWE agakubita umuyobozi w’ iyo mikino. Yasubiwemo.
Cable News Network (CNN) yanenze Perezida Trump ivuga ko arimo kuzana umwuka mubi mu bitangazamakuru.
Umusesenguzi wa televiziyo ABC, Ana Navarro yavuze ko iyo (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yerekanye videwo arimo gukubita umuntu ufite ku mutwe ibirango bya televiziyo y’ Abanyamerika CNN.

Aya mashusho Perezida Trump yashyize ku rubuga rwe rwa twitter ni amashusho yafashwe muri 2007 ubwo yari yagiye kureba imikino ya WWE agakubita umuyobozi w’ iyo mikino. Yasubiwemo.

Cable News Network (CNN) yanenze Perezida Trump ivuga ko arimo kuzana umwuka mubi mu bitangazamakuru.

Umusesenguzi wa televiziyo ABC, Ana Navarro yavuze ko iyo videwo Trump yashyize kuri Twitter ari mbi ku buryo ishobora gutuma umunyamakuru yicwa. Ana Navarro asanzwe atavuga rumwe na Perezida Trump.

Umujyanama wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu by’ umutekano, Thomas Bosset yatangarije kuri ABCnews ko iyi videwo itagaragara nk’ iyatera ubwoba.

Perezida Trump yakunze gushyira mu majwi ibitangazamakuru bitandukanye birimo na CNN avuga ko bitangazamakuru atari ukuri, kugeza n’ aho yigeze kubigereranya n’ ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ Amerika.

Reba iyo Videwo:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa