skol
fortebet

Perezida Trump yisubiyeho ku byo yari yarahiye kuzakorera Iran

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Irani ntacyo yagezeho ku bitero bya misile yagabye ku birindiro bya Amerika muri Iraki ariko avuga ko igiye guhabwa ibihano by’ubukungu aho gutangaza igihe azarasira ku birindiro byayo 52 nkuko yari yabitangaje mbere.

Sponsored Ad

Perezida Trump yavuze ko nta buzima bw’Abanyamerika cyangwa ubw’abanya Irani bwaguye muri ibyo bitero kandi ko ibirindiro bya Amerika byangiritse buhoro gusa.

Ibitero bya Misire 22 za Irani ku birindiro bya Irbil na Al Asad byatewe mu gicuku cyo ku wa Gatatu.

Irani yavuze ko byari mu rwego rwo kwihorera kubera umujenerali wa Irani Qasem Soleimani wishwe na Amerika mu cyumweru gishize.

Igitero cya Amerika cyagabwe n’indege itagira umuderevu kigahitana Suleimani niyo nkomoko y’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirahita zifatira ibindi bihano bikomeye Irani mu rwego rw’ubukungu bizagumaho kugeza igihe Irani "ihinduriye imyitwarire yayo."

Perezida Trump yari yatanze impuruza ko azagaba ibitero bya gisirikare kuri Irani niramuka igabye ibitero ku birindiro byayo cyangwa abaturage, ariko kuri iyi nshuro yisubiyeho.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Amerika ifite weakness mu guhanura Missiles.Niyo mpamvu Turkey yahisemo kugura S-400 from Russia zihanura indege,missiles na drones.Nuko nyine ziriya missiles nta precision zigira,naho ubundi abasirikare ba Amerika bali gushira.Gusa ntabwo birangiriye hariya.IRAN izakomeza irase Abanyamerika.
    Wa mugani bishobora kubyara Third World War (intambara ya 3 y’isi) noneho ibihugu bikarwanisha atomic bombs.Kubera ko bibaye isi yashira,bible ivuga ko Imana izabatanga,igatwika intwaro zose zo ku isi,ndetse igakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure,iyo urebye ukuntu ibihugu bikomeye bishyamiranye kurusha kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa