skol
fortebet

Perezida Trump yiyemeje kurangiza amakimbirane yo muri Afurika

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasezeranyije ko agiye gufasha mu kurangiza amakimbirane yo ku mugabane w’Afurika arangwa n’ ubugome n’ubugizi bwa nabi.

Sponsored Ad

Perezida Trump yagize ati: "Afurika kuri ubu ifite urusobe rw’ibibazo abantu bake bonyinye bashobora kwiyumvisha. Birababaje cyane, hari ubugizi bwa nabi n’urugomo."

Yavuze ko intego ye ari ukubaka igisirikare gikomeye cy’Amerika, hanyuma kikagarura amahoro ku isi.

Amerika isanzwe ikora mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba no guha imyitozo igisikare cyo mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika mu kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu mu karere k’ubutayu bwa Sahara.

Trump w’imyaka 72 y’amavuko, yavuze aya magambo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi muri iki cyumweru, aho yari mu nama y’iminsi ibiri y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika bihuriye mu muryango w’ubwirinzi wa OTAN.

Muri iyi nama ibihugu bihuriye mu muryango OTAN byemeranyijwe ko bigiye kongera ingengo y’imari bitanga mu bikorwa bya gisirikare.
Bwana Trump yavuze ayo magambo ajyanye n’ibibazo by’Afurika nyuma yaho umunyamakuru wo muri Tuniziya yari amaze kumushimira kubera ibikorwa by’Amerika mu majyaruguru y’Afurika, ahakorera imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.
Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bavuze ko amagambo ya Trump yaje akomeza gushimangira uburyo bamwe mu bo ku mugabane w’Uburayi n’Amerika bafata umugabane w’Afurika.

Umwe muri aba bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter ni Elizabeth Merab, umunyamakuru w’Umunya Kenya, wavuze ko Bwana Trump yari yabaye nk’uwirengagiza ko Afurika igizwe n’ibihugu 54 bitandukanye mu miterere yabyo.

Undi ukoresha uru rubuga nkoranyambaga witwa Allan Golombek, we yavuze ko ubwicanyi buterwa no kurasana mu mashuri amwe yo muri Amerika, burimo ubugizi bwa nabi n’urugomo biri ku kigero kimwe n’amakimbirane ayo ari yo yose yo ku mugabane w’Afurika.

Umunyamakuru wa BBC Alastair Leithead ukurikiranira hafi inkuru zo muri Afurika, avuga ko Amerika ifite abasirikare barenga ibihumbi 7 ku mugabane w’Afurika, ikanagira ibigo 34 cyangwa ibindi bimeze nkabyo kuri uyu mugabane.

Yongeraho ko bishoboka ko Amerika ifite n’ibindi bigo bya gisirikare bigirwa ibanga biri ku mugabane w’Afurika.

Mu mwaka ushize wa 2017, abasirikare bane kabuhariwe b’Amerika biciwe mu mutego bari batezwe mu gihugu cya Niger.
Ni bo basirikare benshi Amerika yari itakaje mu gitero kibereye ku mugabane w’Afurika, nyuma yabo yatakaje muri Somalia mu myaka 25 ishize mu gikorwa cya gisirikare cyiswe "Black Hawk Down."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa