Kigali

Perezida Tshisekedi yabwiye amagambo akomeye abakomeje gukwirakwiza ibihuha by’uko u Rwanda rushaka gucamo RDC ibice

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 January 2020 Yasuwe: 5281

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi yavuze ko mu gihe cyose azaba ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.



Nyuma y’ibihuha bimaze iminsi bikwirakwizwa na bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC ko u Rwanda rushaka gucamo ibice RDC hanyuma rukabituzamo abanyarwanda,Perezida Tshisekedi yavuze ko ayo ari amagambo y’ababeshyi badashaka iterambere rya Congo.

Yagize ati “Mu gihe cyose ndi Perezida wa RDC, nta na santimetero n’imwe igihugu cyacu kizamburwa. Izi ni inkuru z’ababuze ibyo bavuga. Amateka ya balkanisation aturuka he? Ni inde wababeshye? Ntimubatege amatwi. Aya magambo aturuka mu banzi, mu bagizi ba nabi bashaka gusenya igihugu cyacu. Iyi Congo nyobora ntizigera icibwamo ibice.”

Ibi bihuha by’uko u Rwanda,u Burundi na Uganda bishaka gucamo ibice RDC yazanwe na Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’ihuriro Lamuka mu mpera z’umwaka ushize.

U Rwanda rwamaganye ibi bihuha ruvuga ko nta kindi bigamije uretse gusubiza irudubi intambwe ishimishije imaze guterwa mu mubano w’u Rwanda na RDC nyuma y’aho Tshisekedi agiriye ku butegetsi.

Tshisekedi yatangarije aya magambo mu Bwongereza aho yitabiriye inama yiga ku ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda yahagaritse Pasiporo ya Mukankusi uri mu buyobozi bwa...

Igihugu cya Uganda cyamaze gutangaza ko cyahagatse Pasiporo ya Charlotte...
21 February 2020 Yasuwe: 2784 1

Burundi: Abatavuga rumwe na Leta baheze I Kampala bategereje ko Nkurunziza...

Umugabo witwa Jérémie Ngendakumana yatangaje ko we n’abandi bahunze ubutegetsi...
18 February 2020 Yasuwe: 2089 0

Gen.Ndayishimiye Evariste uzahagararira CNDD FDD mu matora ya perezida...

Umunya politike uherutse gutorerwa kuzahagararira ishyaka rya CNDD FDD mu...
17 February 2020 Yasuwe: 4418 0

Burundi: Agathon Rwasa niwe watorewe kuzahagararira ishyaka CNL mu matora...

Uwashinze ishyaka rya CNL,Bwana Agathon Rwasa ninawe wamaze kwemezwa...
16 February 2020 Yasuwe: 1599 0

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Daniel Arap...

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Gashyantare 2020 nibwo haraba umuhango wo...
11 February 2020 Yasuwe: 3567 1

Ubushinwa bwakuye mu myanya abayobozi bitwaye nabi ku kibazo cya...

Ubushinwa "bwakuyeho" abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru kubera uko...
11 February 2020 Yasuwe: 1615 0