skol
fortebet

Perezida wa Gabon Ali Bongo ari mu bitaro

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP byatangaje ko Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba ari mu bitaro mu gihugu cya Arabia Saoudite aho yari yagiye yitabiriye inama yiga ku bukungu.

Sponsored Ad

Ikiganiro uyu mukuru w’ igihugu yagombaga kugeza ku bitabiriye iyi nama y’ ubukungu itararitabiriwe cyane kubera ikibazo cy’ iyicwa ry’ Umunyamakuru Jamal Khashoggi ntiyagitanze kubera uburwayi.

Ibiro bya Perezida wa Gabon byirinze gutangaza byinshi ku burwayi bivuga ko nta gikomeye kirimo ahubwo yanjanywe mu bitaro kubera ‘Umunaniro woroheje’.

Perezida Bongo yajyanywe mu bitaro kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018. Kuri iyi tariki igikomangoma cya Arabia Saoudite Mohamed Ben Salman yaramusuye mu bitaro ngo kimenye uko amerewe gusa ntacyo cyatangaje ku burwayi bw’ uyu mukuru w’ igihugu.

Perezida Bongo afite imyaka 59 y’ amavuko ni Perezida wa Gabon kuva muri 2009.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa