skol
fortebet

Perezida wa Irani, Rouhani wongeye gutorwa yavuze icyo gutorwa kwe bivuze ku banyagihugu

Yanditswe: Sunday 21, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Irani Hassan Rouhani niwe wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu cya Irani, mu ijambo yavuze akimara gutorwa yavuze ko yubaha abo bahanganye yongeraho ko abamutoye bahisemo ko Irani igirana imibanire myiza n’ ibindi bihugu kandi ko badashaka ubuhezanguni.
Uyu mukuru w’ igihugu uri kubutegetsi kuva mu mwaka wa 2013, watsinze amatora y’ umukuru w’ igihugu yavuze ko kongera gutorwa bivuze ko hari inzira bahisemo.
Yagize ati “Nubaha uburenganzira bw’ abo tutavuga rumwe, bwo (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Irani Hassan Rouhani niwe wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu cya Irani, mu ijambo yavuze akimara gutorwa yavuze ko yubaha abo bahanganye yongeraho ko abamutoye bahisemo ko Irani igirana imibanire myiza n’ ibindi bihugu kandi ko badashaka ubuhezanguni.

Uyu mukuru w’ igihugu uri kubutegetsi kuva mu mwaka wa 2013, watsinze amatora y’ umukuru w’ igihugu yavuze ko kongera gutorwa bivuze ko hari inzira bahisemo.

Yagize ati “Nubaha uburenganzira bw’ abo tutavuga rumwe, bwo kunenga…Abanya Irani bahisemo inzira yo gukorana n’ Isi, bahisemo inzira yo kugendera kure ubuhezanguni n’ ubugizibwa nabi”

Yakomeje agira ati “Ubu amatora yarangiye, ubu ndi perezida wa Irani nkeneye gushyigikirwa na buri Munya Irani wese kabone nubwo yaba atari ashyigikiye gahunda zanjye za politiki”

Perezida Rouhani w’ imyaka 68 yatowe n’ abaturage bagera kuri miliyoni 23 bivuze ko yatowe ku kigero cya 57%, mu gihe uwo bari bahanganye Ebrahim Raisi yatowe ku kigero cya 38.5%, gihanye n’ abaturage miliyoni 15 n’ ibihumbi 700.

Perezida Rouhani, yasezeranyije abaturage b’igihugu cye politiki cyo gucisha make no kubana neza n’ibindi bihugu.

Yishimiye kandi amasezerano yatumye igihugu cye cyumvikana n’amahanga muri 2015 ku birebana na gahunda yacyo y’ingufu za nucleaire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa