skol
fortebet

Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Gambia yahunze

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Gambia, Alieu Momar Njai yafashe umwanzuro wo guhunga. Ibi bibabye nyuma yo guterwa ubwoba n’abantu batandukanye,
Njai w’imyaka 82 niwe watangaje ko Adama Barrow ariwe watsinze amatora yo kuwa 1 Ukuboza 2016, ahigitse Perezida Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ayobora Gambia.
Jammeh wari wabanje kwemera ibyavuye mu matora, nyuma yaje kubitera utwatsi avuga ko habayemo uburiganya.
Amakuru yo guhunga kwa Njai w’imyaka 82 amenyekanye mu gihe yari amaze igihe gito (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Gambia, Alieu Momar Njai yafashe umwanzuro wo guhunga. Ibi bibabye nyuma yo guterwa ubwoba n’abantu batandukanye,

Njai w’imyaka 82 niwe watangaje ko Adama Barrow ariwe watsinze amatora yo kuwa 1 Ukuboza 2016, ahigitse Perezida Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ayobora Gambia.

Jammeh wari wabanje kwemera ibyavuye mu matora, nyuma yaje kubitera utwatsi avuga ko habayemo uburiganya.

Amakuru yo guhunga kwa Njai w’imyaka 82 amenyekanye mu gihe yari amaze igihe gito atangaje ko aho ageze ntacyamutera ubwoba kandi ko yiteguye gupfira mu gihugu cye cy’amavuko.

Umuhungu we Momodou Alieu Njai niwe wahamije amakuru yo guhunga kwa se aho mu kiganiro yahaye BBC yavuze ko yihishe muri kimwe mu bihugu bituranye na Gambia.

Njai ahunze mu gihe ku cyumweru aribwo Jammeh yategetse ko radio eshatu zigenga zibuzwa kongera gutambutsa ikiganiro icyo aricyo cyose.

Ni mu gihe nyamara imiryango itandukanye irimo n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS wakoze ibishoboka byose ngo Jammeh yemere ko yatsinzwe ariko bikaba iby’ubusa.

Ibyavuye mu matora bigaragaza ko Adam Barrow ariwe watsinze amatora ku majwi arenga 45.5% kuri 36.7% ya Jammeh. Biteganyijwe ko uwatsinze amatora azarahira ku itariki 19 Mutarama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa