Perezida wa Korea y’ Epfo wari umaze amezi atatu yegujwe by’ agateganyo yegujwe bidasubirwaho
Yanditswe: Friday 10, Mar 2017
Perezida wa Koreya w’ Epfo Madamu Park Geun-hye wegujwe kuri uwo mwanya abaye Perezida wa mbere wegujwe mu buryo bwa demukarasi.
Urukiko rw’ ikirenga rwashyigikiye umwanzuro wari wafashwe n’ inteko ishinga amategeko y’ icyo gihugu mu Ukuboza kwa 2016 wo kweguza Perezida Geun –hye ukekwaho ibyaha bya ruswa.
Kuri ubu yamaze kwamburwa ubudahangarwa yahabwaga n’ uko yari umukuru w’ igihugu ubu inkiko zishobora kumukurirana nk’ umuturage usanzwe.
Urukiko rwavuze ko hagomba gutorwa undi mukuru w’ (...)
Perezida wa Koreya w’ Epfo Madamu Park Geun-hye wegujwe kuri uwo mwanya abaye Perezida wa mbere wegujwe mu buryo bwa demukarasi.
Urukiko rw’ ikirenga rwashyigikiye umwanzuro wari wafashwe n’ inteko ishinga amategeko y’ icyo gihugu mu Ukuboza kwa 2016 wo kweguza Perezida Geun –hye ukekwaho ibyaha bya ruswa.
Kuri ubu yamaze kwamburwa ubudahangarwa yahabwaga n’ uko yari umukuru w’ igihugu ubu inkiko zishobora kumukurirana nk’ umuturage usanzwe.
Urukiko rwavuze ko hagomba gutorwa undi mukuru w’ igihugu bitarenze iminsi 60.
Kuva muri Ukuboza tariki 9, 2016, Perezida Geun –hye yari yaregujwe by’ agateganyo tariki 10 nibwo byamenyekanye ko yamaze kweguzwa bidasubirwaho. Inshingano za Perezida muri icyo gihugu zakorwaga na Minisitiri w’ Intebe kuva mu Ukuboza kwa 2016
Ibyaha Perezida Geun –hye akurikiranyweho yabifatanyije n’ inshuti ye Choi Soon-sil.
Uko ikibazo giteye
Kampani ikomeye ikora ibikoresho by’ ikoranabuhanga birimo mudasobwa na telefone ibinyujije kuri Choi yahaye ruswa Perezida Geun- hye.
Uko abaturage bakiriye iyeguzwa rya Perezida wabo
Abaturage benshi b’ icyo gihugu nyuma y’ uko bari basanzwe bakora imyigaragarambyo yo gusaba ko Perezida Geun - hye yakweguzwa, bakimara kumva ko urukiko rwamweguje bidasubirwaho, basubiye mu mihanda mu myigaragarambyo yo kwishimira ko ibyo basabaga byakozwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *