skol
fortebet

Perezida wa Korea y’ Epfo wari umaze amezi atatu yegujwe by’ agateganyo yegujwe bidasubirwaho

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya w’ Epfo Madamu Park Geun-hye wegujwe kuri uwo mwanya abaye Perezida wa mbere wegujwe mu buryo bwa demukarasi.
Urukiko rw’ ikirenga rwashyigikiye umwanzuro wari wafashwe n’ inteko ishinga amategeko y’ icyo gihugu mu Ukuboza kwa 2016 wo kweguza Perezida Geun –hye ukekwaho ibyaha bya ruswa.
Kuri ubu yamaze kwamburwa ubudahangarwa yahabwaga n’ uko yari umukuru w’ igihugu ubu inkiko zishobora kumukurirana nk’ umuturage usanzwe.
Urukiko rwavuze ko hagomba gutorwa undi mukuru w’ (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya w’ Epfo Madamu Park Geun-hye wegujwe kuri uwo mwanya abaye Perezida wa mbere wegujwe mu buryo bwa demukarasi.

Urukiko rw’ ikirenga rwashyigikiye umwanzuro wari wafashwe n’ inteko ishinga amategeko y’ icyo gihugu mu Ukuboza kwa 2016 wo kweguza Perezida Geun –hye ukekwaho ibyaha bya ruswa.

Kuri ubu yamaze kwamburwa ubudahangarwa yahabwaga n’ uko yari umukuru w’ igihugu ubu inkiko zishobora kumukurirana nk’ umuturage usanzwe.

Urukiko rwavuze ko hagomba gutorwa undi mukuru w’ igihugu bitarenze iminsi 60.

Kuva muri Ukuboza tariki 9, 2016, Perezida Geun –hye yari yaregujwe by’ agateganyo tariki 10 nibwo byamenyekanye ko yamaze kweguzwa bidasubirwaho. Inshingano za Perezida muri icyo gihugu zakorwaga na Minisitiri w’ Intebe kuva mu Ukuboza kwa 2016

Ibyaha Perezida Geun –hye akurikiranyweho yabifatanyije n’ inshuti ye Choi Soon-sil.

Uko ikibazo giteye

Kampani ikomeye ikora ibikoresho by’ ikoranabuhanga birimo mudasobwa na telefone ibinyujije kuri Choi yahaye ruswa Perezida Geun- hye.

Uko abaturage bakiriye iyeguzwa rya Perezida wabo

Abaturage benshi b’ icyo gihugu nyuma y’ uko bari basanzwe bakora imyigaragarambyo yo gusaba ko Perezida Geun - hye yakweguzwa, bakimara kumva ko urukiko rwamweguje bidasubirwaho, basubiye mu mihanda mu myigaragarambyo yo kwishimira ko ibyo basabaga byakozwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa