skol
fortebet

Perezida wa Nigeria wari ugiye kumara amezi 2 ari mu Bwongereza yivuza yagurutse mu gihugu cye

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ ibihuha byahwihwiswaga ku bijyanye n’ ubuzima bwe Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari wari umaze ibyumweru birenga bitandatu mu kiruhuko cyo kwivuza mu Bwongereza yagarutse mu gihugu cye.
Uwo mukambwe w’ imyaka 74 y’ amavuko yashimiye abamusengeye. Indege yamuzanye imugeza mu mujyi wa Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria aho yavuye yeremukeza mu murwa mukuru Abuja.
Buhari wahoze ari Umukuru w’ ingabo za Nigeria yavuye muri icyo gihugu tariki 19 Mutarama 2017 agiye mu gihugu cy’ (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ ibihuha byahwihwiswaga ku bijyanye n’ ubuzima bwe Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari wari umaze ibyumweru birenga bitandatu mu kiruhuko cyo kwivuza mu Bwongereza yagarutse mu gihugu cye.

Uwo mukambwe w’ imyaka 74 y’ amavuko yashimiye abamusengeye. Indege yamuzanye imugeza mu mujyi wa Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria aho yavuye yeremukeza mu murwa mukuru Abuja.

Buhari wahoze ari Umukuru w’ ingabo za Nigeria yavuye muri icyo gihugu tariki 19 Mutarama 2017 agiye mu gihugu cy’ Ubwongereza aho abaganga bakurikiraniraga hafi ubuzima bwe.

Ari muri cyo gihugu hari abaturage ba Ngieria bamusuragayo abandi bakavuganira ku murongo wa telefone. Uretse telefone z’ abaturage b’ igihugu ayoboye Perezida Buhari yanavuganye na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika kuri telefone Donald Trump amusezeranya ko azatera inkunga Nigeria mu rugamba rwo guhangana n’ inyeshyamba za Boko haram.

Bashir Ahmad, wunganira Perezida Buhari yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko Perezida Buhari yavuze ko ashimishijwe no kugaruka mu gihugu cye.

Ngo yagize ati “Nshimishijwe no kuba ngarutse, ubu ndumva nguwe neza”

Nubwo yagarutse mu gihugu cye ariko nta kiratangazwa ku bijyanye n’ uko ubuzima bwe buhagaze. Abaturage b’ icyo gihugu bakomeje kwibaza niba afite imbaraga ku buryo arahita asubira muri Perezidansi.

Perezida Buhari yashimiye abaturage bamusengeye ubwo yari mu kiruhuko I London aho abaganga bakoraga isuzuma ngo barebe uko ubuzima bwe buhagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa